AMAKURU AHERUKA

Ibitaro bya Nyarugenge birafungura imiryango bitarenze ibyumweru 2

Biteganyijwe ko ibi bitaro byongere gukora bitarenze ibyumweru bibiri nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi.


Muri iki cyumweru, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko ibitaro by’Akarere ka Nyarugenge bigiye kongera gutanga serivisi z’ubuvuzi nk’uko byari bisanzwe nyuma y’igihe byari bimaze bifunzwe kubera imirimo yo kubisana


Ibi yabitangarije Abasenateri avuga ko ibi bitaro bya Nyarugenge byafunzwe kugira ngo hakemurwe ibibazo birimo iby’amatiyo y’amazi yo hasi yari yarubatswe nabi.

 

Dr. Nsanzimana yavuze ko ikibazo cy’amatiyo cyakemutse, kandi ibikoresho byari bihari birimo kuvugururwa kugira ngo ibitaro bisubire gutanga serivisi nziza.

 

Muri iki kiganiro, Minisitiri w’Ubuzima yongeyeho ko hari gahunda yo kwagura ibi bitaro ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, n’iy’ibikorwaremezo (MININFRA), bikazafasha gukemura ikibazo cy’ubucucike bwabonetse mu bindi bitaro nyuma yo gufunga ibya Nyarugenge.

 

Ibitaro bya Nyarugenge byatangiye gukora mu 2020 byubatswe ku busabe bw’abaturage bo mu Murenge wa Nyamirambo n’uduce duhana imbibi na wo. Ibi bitaro byaje bije kunganira ibya Muhima mu gutanga serivisi ku babyeyi n’abana aho byakira abagera kuri 700 buri kwezi.

 

Kubaka ibi bitaro byatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari 7.1 ariko agaciro kabyo kageze kuri miliyari 9.8 nyuma yo kongeraho ibikoresho. Biteganyijwe ko imirimo yose yo kubaka no kuvugurura izatwara miliyari zisaga 12, bikazafasha abaturage barenga ibihumbi 300 batuye mu Karere ka Nyarugenge.

 


 

Comments