AMAKURU AHERUKA

Gen Muhoozi yatumijwe mu Nteko ngo asobanure ibyo yirirwa yandika kuri X

 


Umugaba Mukuru w’Ingabo akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatumijweho na Komisiyo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda ishinzwe Ingabo, kugira ngo atange ibisobanuro ku butumwa ajya yandika ku rubuga rwa X bugateza impagarara.

Jacob Oboth-Oboth, usanzwe ari Minisitiri w’Ingabo za Uganda ubwo we n’abo bari kumwe baturutse mu Ngabo za Uganda (UPDF) bitabaga mu Nteko Ishinga Amategeko ngo basobanure ibijyanye n’ingengo yimari ya Minisiteri y’Ingabo yahise asabwa kuzana Gen. Muhoozi ngo yisobanure ku byo bamushinja.

Bamwe mu badepite biganjemo abo mu mashyaka atavuga rumwe n’iriri ku butegetsi batangaje ko bifuza ko Gen. Muhoozi yitaba komisiyo ubwe kugira ngo asobanure bumwe mu butumwa bw’amagambo yagiye atangaza kuri konti ye yo ku rubuga rwa X.

Mu gusubiza, Minisitiri w’Ingabo, Oboth-Oboth yavuze ko ibyo Gen. Muhoozi yandika kuri X, ari ibitekerezo bwite atari ibyemezo bya Minisiteri y’ingabo.

Ati “Nta kibazo kirimo, tuzamutumira kugira ngo asubize ibibazo. Ariko nk’uko nabivuze, ibibazo bijyanye n’urubuga rwe ni iby’ubuzima bwe bwite.”

Byarangiye byemejwe ko Gen Muhoozi azitaba komisiyo ku wa Mbere w’icyumweru gitaha kugira ngo atange ibisobanuro ku bintu yagiye yandika kuri X.

Mu minsi ya vuba Muhoozi yari yigeze kwandika ko agiye gutera Repubulika ya Demokarasi ya Congo akarasa abacancuro b’abazungu bakorera mu Burasirazuba bwa DRC. Ubu butumwa bwarakaje Congo na Sudani ndetse birangira Gen. Muhoozi abusibye kuri X.

Gen. Muhoozi yaherukaga no gusezera kuri X, ariko hadaciyeho kabira ahita yongera aragaruka avuga ko agiye kuyitigisa.

 

Comments