Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umujyanama mu bya gisirikare n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, , yasubiye ku rubuga nkoranyambaga rwa X nyuma y’iminsi atangaje ko Yesu Kristo yamusabye kwita ku ngabo za Uganda.
Kuri uyu wa 16 Mutarama 2025, uyu musirikare yanditse kuri uru rubuga nkoranyambaga ati “Ndagarutse!” Ni ubutumwa bwasamiwe hejuru n’abamukurikira, bamuha ikaze.
Tariki ya 10 Mutarama 2025, ni bwo Gen Muhoozi yasezeye kuri uru rubuga akurikirwaho n’abarenga miliyoni imwe, asobanura ko ashaka kwibanda ku nshingano afite mu gisirikare cya Uganda.
Yagize ati “Igihe kirageze ngo ngende, nshingiye ku mabwiriza n’umugisha w’Umwami Yesu Kristo, kugira ngo ngende nibande ku ngabo ze, UPDF. Ndabizi ko munkunda, kandi ko muzakomeza kunkurikira nk’umuyaga nyuma y’aha.”
Mwenda yasobanuye ko mu cyimbo cyo gukoresha X, Gen Muhoozi azajya asohora ikiganiro ngarukakwezi cyerekeye ku mateka n’ibiriho, kizahabwa izina rya Muhoozi-Mwenda.
Gen Muhoozi yatangiye gukoresha uru rubuga rwa X muri Kanama 2014. Avuga ko rwamubereye rwiza kuko yaruremeyeho inshuti basabana umunsi ku wundi, mu buryo butandukanye.
Gusa ariko Gen Muhoozi yari yafashe icyemezo cyo kwiheza mu gihe hari ubutumwa bwinshi yandikagaho bukavugisha benshi barimo n'abayobozi bakomeye b'ibihugu yabaga yibasiye.
Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA