AMAKURU AHERUKA

Gatsibo: Uwarariraga iduka yasanzwe imbere yaryo yapfuye

 

Ibiro by'Akarere ka Gatsibo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane w’wiki cyumweru, hasakaye inkuru ibabaje y’urupfu rw’umugabo witwa Kanani bivugwa ko yarindaga iduka akanatwaza imizigo abantu mu isantere y’ubucuruzi ya Rwagitima Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rugarama, aho yasanzwe imbere y’iduka yarindaga yapfuye. 

Ababonye umurambo wa nyakwigendera bavuga ko nta gikomere wari ufite.

 

Uwo Kanani yarindiraga iduka yabwiye itangazamakuru ati “Mu rukerera baduhamagaye baratubwira bati ‘umukozi wanyu yapfuye’ tuje dusanga inzego z’umutekano zo zahageze. Twasanze yapfuye ariko nta gikomere afite kandi ni mugoroba twari kumwe ari muzima”.


Ni mu gihe undi mucuruzi wo muri aka gace yavuze ko Kanani yabafashaga mu kazi kabo ka buri munsi kandi ngo nta kindi kibazi kizwi yari afite uretse ko yajyaga arwaraho igifu rimwe na rimwe akagwa hasi.


Uyu mucuruzi yongeyeho ko mu isantere nijoro hari hari umutekano, bityo bagakeka ko nta muntu waba wamwishe.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, Gisagara Edith, yemeje ibivugwa n’abaturage, avuga ko inzego bireba zahise zitangira iperereza ngo hamenyekane icyaruteye.


Nyakwigendera Kanani wari usanzwe atuye mu Kagari ka Matare muri uwo Murenge wa Rugarama, abaturage bavuga ko yasize umugore n’abana batatu.

 


Comments