Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, bwakiriye dosiye iregwamo umusore w’imyaka 24 y’amavuko wasambanyije abana batandatu, abahungu bane n’abakobwa babiri.
Nk’uko inkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, abana uyu musore ashinjwa kuba yarasambanyije bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 6 na 12, akaba yarabasambanyije mu bihe bitandukanye kuva mu kwezi kwa Werurwe kugeza mu kwezi ku Ugushyingo 2024.
Uregwa yemera icyaha akurikiranyweho, akavuga n’uburyo yagikozemo. Uyu musore avuga ko yasambanyije abana b’abahungu gusa, ab’abakobwa atigeze abasambanya.
Anemeza kandi ko aba bana ari abo mu baturanyi be, kandi bakundaga kuza kumusura akabereka filimi z’urukozasoni kuri telefone ye, bikamutera kugira ibyiyumviro byo kuryamana n’abo bana.
Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye, yahanishwa igifungo cya Burundu, hashingiwe ku ngingo ya 14 (3) y’itegeko nº 058/2023 ryo ku wa 04/12/2023 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA