Azwiho ubuhanga! Umuhanzi 'OG The Guitarist' agiye gushyira hanze indirimbo yise 'Ndabirambiwe' -VIDEO
Umuhanzi nyarwanda ugezweho muri iyi minsi OG The Guitarist yahishuye byinshi ku rugendo rwe rw'umuziki, anateguza ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya yise Ndabirambiwe, ikaba ari indirimbo izaba ikoze mu buryo bw'amashusho (Visualizer).
Ubusanzwe, uyu muhanzi acuranga mu bitaramo bitandukanye hano mu Rwanda, akandika indirimbo ze bwite akanaziririmba. Kuri ubu akaba ari n'umwarimu wigisha umuziki mu ishuri rya Rwanda Rocks Music School riherereye mu mujyi wa Kigali.
Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na URUMURI NEWS, yemeje ko yakunze umuziki akiri muto, hanyuma aza no kuwiga; ibyaje no kumufungurira amayira akerekeza mu mujyi wa Kigali, aho mu mwaka wa 2024 yabashije gushinga itsinda yise 'OG Music Band' ahurizamo abanyempano mu muziki bagamije guteza imbere umuziki n'impano zabo.
Amazina ye bwite ni Nkurunziza Gad, gusa azwi nka OG The Guitarist, yakoze indirimbo nyinshi zagiye zikundwa cyane. Muri zo twavuga izirimo Umuhemu, Ntarungu, Umunezero hamwe na Nakomfirimye aheruka gushyira hanze mu mezi atandatu ashize.
Azwiho kugira ubuhanga budasanzwe mu gucuranga gitari cyane ari yo mpamvu yitwa The Guitarist!
Usibye kuba uyu muhanzi ari gutunganya amashusho y'indirimbo ye nshya yise Ndabirambwiwe, hari n'izindi ndirimbo yakoranye n'abahanzi benshi barimo Bolingo na Sintex uri mu bakomeye mu ruganda rw'umuziki mu Rwanda.
Ubwo yaganiraga na URUMURI NEWS, OG The Guitarist yatangaje ko bidatinze azashyira ahagaragara umuzingo ukubiyemo indirimbo nyinshi zikoranye ubuhanga, kandi zuzuyemo ubutumwa bwafasha urubyiruko n'abakuze kumenya uko bitwara.
Abo yahuje nabo imbaraga ni abanyeshuri yigisha barimo Jado uzwi kwizina rya Jazzman, Bashil Collin5 na murumuna we Mubarack.
Amajwi y'indirimbo nshya yateguje abakunzi be yatunganijwe na Flyest music, na ho amashusho atunganywa na Dirozz Collin. Biteganyijwe ko iyi ndirimbo izasohoka tariki ya 20 Mutarama 2025, ikazasohokera ku muyoboro wa YouTube witwa OG The Guitarist.
Uyu musore ukiri muto, avuga ko iyi ndirimbo 'Ndabirambiwe' yayanditse bitewe n'uko yitegereje ubuzima uko bumeze bikamubabaza bigatuma afatanya n'abanyeshuri be. By'umwihariko ikubiyemo amagambo yafasha buri wese kugira umutima wo gufashanya kuko hari ubwo ibintu bihinduka umuntu akumva abihiwe n'ubuzima.
N'ubwo uyu muhanzi avuga ko hakiri ikibazo cy'ubushobozi bwo gukora ibihangano byinshi no kubimenyekanisha, anemeza ko atazacika intege boroshye kuko yatangiye bimugoye akaba ageze aho bimubyarira umusaruro bitandukanye na mbere.
![]() |
| Agiye gushyira hanze amashusho y'indirimbo nshya yise Ndabirambiwe |
![]() |
| Afite intego yo gusohora umuzingo uriho indirimbo yakoranye n'abahanzi bakomeye |
![]() |
| Sintex ni umwe mu babonye impano ya OG The Guitarist akamwitabaza mu bitaramo bikomeye |
![]() |
| Mubarack ugwa mu ntege Bashil Collin5 |
![]() |
| Jado (Jazzman) ari mu biyambajwe muri Ndabirambiwe igiye gusohoka |
![]() |
| Bashil Colli5 ni umwe mu biyambajwe na OG The Guitarist |
REBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ZA OG The Guitarist kuri YouTube







Hejuru bro
ReplyDelete