AMAKURU AHERUKA

Amafoto utabonye ya Vestine na Idrissa w'imyaka 36 bivugwa ko basezeranye



Muri iki cyumweru ku wa Gatatu taliki ya 15 Mutarama 2025, hakwirakwijwe inkuru y’uko umuhanzikazi ‘Ishimwe Vestine’ ubarizwa mu itsinda rya Vestine na Dorcas yaba yamaze gusezerana mu mategeko n’umugabo bivugwa ko afite inkomoko mu gihugu cya Burkina Faso.


Byateje impaka benshi bibaza ku myaka 14 yose ashobora kuba amurusha, gusa abandi bo bakavuga bati "mu gihe nta foto ntacyabaye!" 


Amakuru ari gutangazwa ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, yerekana ko Vestine yasezeranye na Idrissa Ouedraogo w’imyaka 36.

Haribazwa impamvu gufotora byari bibujijwe


Ni igikorwa bivugwa ko cyabereye mu cyumba cy'iranga mimerere cy'Umurenge wa Kinyinya wo mu karere ka Gasabo. 


Nk’uko tubikesha InyaRwanda, nyuma y'urukundo rw'aba bombi, Idrissa yashimwe n'ababyeyi ba Vestine, cyane ko yari atuye hafi i Musanze akaza no gufasha umuryango w'uyu mukobwa ukabasaba kwimuka aho bari batuye akabimurira mu yindi nyubako ijyanye n'igihe.


Idrissa Ouedraogo ni umushabitsi uhagarariye ibikorwa bya sosiyete ya IPA mu gihugu cya Burkina Faso, akaba ayoboye uyu muryango mu bihugu 16 birimo n'u Rwanda.


Uyu mugabo kandi yakoze ku mishinga irenga icumi muri IPA, yibanda ku guteza imbere imibereho myiza, imiyoborere, ndetse n’uburezi.

 

Idrissa bivugwa ko yasezeranye na Vestine afite imyaka 36

Idrissa na Vestine mu cyumba cy'irangamimerere biteguye kurahira





Idrissa arusha Vestine imyaka 14

Comments