Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rusizi bwakiriye dosiye iregwamo abanyeshuri babiri b'abakobwa biga mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri yisumbuye, bashatse kuroga bagenzi babo bakoresheje umuti wica imbeba 'Sumu ya Panya'.
Icyaha cyakozwe ku itariki ya 24 Mutarama 2025, ubwo abanyeshuri babiri b'abakobwa umwe w’imyaka 20 n’undi w’imyaka 21 biga mu kigo cy'amashuri giherereye mu murenge wa Mururu w'akarere ka Rusizi, bacuze umugambi wo kuroga bagenzi babo bakanawushyira mu bikorwa.
Biravugwa ko aba banyeshuri bakurikiranywe, bari kuri gahunda yo kwarurira bagenzi babo, baje bitwaje umuti wica imbeba maze ubwo barimo babarurira bashyira mu biryo uwo muti.
Inkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru, ivuga ko mbere y’uko ibiryo aba banyeshuri babiri bari bashyizemo uburozi biribwa, umunyeshuri umwe wari mu ishuri baruriragamo yumvise umunuko w’ubwo burozi ahita abimenyesha bagenzi be n’ubuyobozi buhita butangira gukurikirana ababikoze.
Mu kwisobanura bavugaga ko bashakaga kwihimura kuri bagenzi babo, ngo kuko nabo babanga bakanababwira amagambo abasesereza.
Icyaha aba banyeshuri bakurikiranywe giteganywa n’ ingingo za 21 na 110 z’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA