![]() |
| Hari ibibazo bibangamiye sirivisi inoze mu mavuriro |
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hafi 20% by’amavuriro 1,280 ari mu gihugu adakora neza kubera ibibazo bitandukanye, gusa bikaba bigomba kubonerwa umuti urambye.
Dr Sabin Nsanzimana, mu kiganiro yagiranye n’Abasenateri ku ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’ubuzima, yagarutse ku ntambwe imaze guterwa mu rwego rw’ubuzima anakomoza ku bindi biteganyijwe kuzagerwaho.
Zimwe muri gahunda z’ingenzi zihari zo kwihutisha iterambere ry’urwego rw’ubuvuzi zirimo gahunda y’imyaka 5 yo guteza imbere urwego rw’ubuzima (HSSP5), gahunda yo kongera umubare n’ubushobozi by’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima (4X4), ibikorwa byo kwegereza abaturage servivisi z’ubuvuzi bw’ibanze no kurwanya no kwirinda indwara n’ibindi.
Iyi Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko muri gahunda yayo y’ibikorwa y’imyaka itanu iri imbere, intego ari uko 95% by’abaturage bavurirwa ku rwego rw’ibanze kugira ngo bibafashe kwivuza hakiri kare ndetse bigabanye n’ubwinshi bw’abarwayi ku mavuriro yisumbuyeho.
Kugeza ubu, abivuriza ku mavuriro y’ibanze bavuye ku bihumbi birenga 71 mu 2016/2017 bagera kuri miliyoni 4 mu 2023/2024. Gusa hakaba hakiri imbogamizi zigituma amavuriro menshi adakora neza.
Nk’Ivuriro ry’Ibanze rya Rugando riri mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, ni rimwe mu mavuriro y’ibanze 102 yashyizwe ku rwego rwa kabiri. Gusa servisi zahatangirwaga zasubiye nyuma y’uko rwiyemezamirimo warikoreragamo arivuyemo. Kuri ubu iri vuriro ricungwa n’Ikigo Nderabuzima cya Kacyiru.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu myaka itanu iri mbere, hazubakwa amavuriro y’ibanze mashya 100, andi 420 avugururwe.
Nk’igisubizo cy’imikorere idahwitse y’amwe mu mavuriro, Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko uyu mwaka hari abakozi bashya 200 bo ku rwego rwa A2 binjiye mu rwego rw’ubuvuzi, bakazakorera cyane cyane mu mavuriro y’ibanze.
Ku bijyanye n’ibigo nderabuzima 82 biri ahantu kure cyane, muri iki gihembwe abemeye kujya kuhakorera bazatangira guhabwa agahimbazamusyi.

Muraho!
ReplyDeleteNku mwe mubakoreraga muri iri vuriro, nihanganishije abaturage ba Rugando kubwa service nziza twabahaga batakibona.
Gusa Rwiyemeza mirimo yagombaga kuvamo kuko ntabwo yabonaga umusaruro uva mubyo yahashoraga. Gusa reka turizerako bizacyemuka.
Mugire amahoro!