![]() |
| RIB yacakiye umusore wiga muri kaminuza akurikiranyweho kubeshya iwabo ko yashimuswe maze abaka amafaranga ibihumbi 100frw |
Urwego rw'Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi umunyeshuri witwa Kamanzi Donton w’imyaka 21, wiga mu mwaka wa mbere muri Tumba College of Technology akekwaho gukwiza ibihuha ko yashimuswe n’abagizi ba nabi, akagambirira gushuka se ngo amwoherereze amafaranga 100,000 Frw.
Uyu musore ukomoka mu Kagari k’Impala, Umurenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Shangi mu gihe iperereza rikomeje ku byaha byo gukwirakwiza ibihuha no gutekera umubyeyi we umutwe.
Kamanzi yari yatangaje ko yashimuswe ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2024 n’imodoka y’ibirahure byijimye irimo abagabo babiri bamukubise bamusaba guhamagara se ngo yohereze amafaranga.
Se yishyuye ayo mafaranga maze abimenyesha inzego z’umutekano niyuko maze nyuma y’iperereza, RIB yamenye ko byose ari ibinyoma uyu musore yari yahimbye.
Nyuma y’uko se w’uyu musore yishyuye ayo yasabwaga, nyamusore yagaragaye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2024 afite ibikomere, avuga ko yashimuswe n’abagabo babiri mu modoka y’ibirahure byijimye.
Yabwiye abaturage ko abo bagabo bamurangishije inzira igera ku muhanda Huye-Rusizi, aho yajyanye nabo kubahereka.
Ngo bageze ku masangano y’umuhanda, bamubwira ko bamusiga maze bamuhuma amaso bakoresheje ifu, bamusaba guhamagara se ngo amwohereze amafaranga 100,000 Frw. Nyuma y’uko se yayohereje amafaranga, bamusiga mu ishyamba.
Iperereza ryaje kugaragaza ko ibyo byose ari ibihuha Kamanzi yahimbye kugira ngo abeshye umubyeyi we. Akimara gufatwa yemeye ibyo yakoze.
Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, Kamanzi yari yarahawe na bagenzi be amafaranga 125,000 yo kubatunga ku ishuri ariko aho kuyabika yayajyanye muri “betting” ashira atyo.
Nyuma yo gutakaza ayo mafaranga yaje guhiga andi akoresheje ameyeri yo gutekera umubyeyi we umutwe w’uko yashimuswe.
SP Karekezi yagize ati: “Yemeye ko byose ari ibinyoma, harimo n’ibyo kuvuga ko yashimuswe. Yagize ati iyo modoka avuga ntiyigeze ibaho, byose yabikoreye hafi y’iwabo wenyine.”
Polisi yasabye urubyiruko kwirinda ibikorwa bigayitse no kwimakaza indangagaciro ziranga umuco nyarwanda.
SP Karekezi yavuze ko gukwiza ibihuha ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi gituma utakarizwa icyizere.
Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA