![]() |
| Paccy Jean afite inzozi zo kuzataramira muri BK Arena |
Uyu muramyi ukizamuka avuga ko umuhamagaro we ari uwo guhamagarira abantu gushimira no kwizera uwababambiwe ari we Yesu Kristo. Iyi, ni nayo mvano yashibutsemo indirimbo 'Reka Nshime' yashyize ahagaragara.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Paccy yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya ikoze mu buryo umuntu wese uyumva imufasha kwibuka no gutambutsa amashimwe ye ku Mana. Mu buryo bw'amajwi, yatunganijwe na Mugisha Martin naho ku mashusho itunganwa na Director Musinga.
Akomeza yemeza ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana awukora awukunze, ndetse akaba afatira urugero kuri bagenzi be barimo Bosco Nshuti na Chryso Ndasingwa yatangiye no kuganiriza ngo babe bakorana indirimbo mu minsi iri mbere.
Yasobanuye ko aba bahanzi afata nka bakuru be mu muziki ari abahanga cyane, akaba abigiraho byinshi birimo imyandikire myiza y'indirimbo ndetse n'imiririmbire yabo ikaba ifite ireme. Yaboneyeho no guhishura ko arimo no gutegura kuzakora igitaramo cyo kwerekana ibihangano bye mu 2026, kikabera muri BK Arena.
Paccy Jean ubu amaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo 'Yaziye Igihe,' 'Igeno,' 'Imana Iransekeje,' n'izindi agenda anyuza ku muyoboro wa YouTube. Ahamya kandi ko afite intego yo gukomeza gushyira hanze ibindi bihangano byose biri mu mujyo umwe w'agakiza kugira ngo kagere kuri benshi.
Uyu muhanzi akomoka mu Karere ka Nyagatare, ariko kuri ubu akaba akorera umwuga wo kuririmba mu Mujyi wa Kigali, akaba ari ho akomeje kwamamariza ubutumwa bwiza abinyujije mu ndirimbo kuko ari cyo Imana yamuhamagariye.
Ati: "Ubundi njye niyemeje gukora umuziki mu buryo bwose bushoboka bwaba mu mbaraga nke cyangwa nyinshi, ariko hamwe no gusenga bizakunda kuko byose namaze kumenya ko biva mu gusenga.”
Uyu muhanzi kandi agaruka ku rugendo rwe, yavuze ko kuva yatangira umuziki mu 2020 kugeza uyu munsi akigowe n'ubushobozi bucye nubwo bitamuhangayikisha cyane ngo acike intege kuko yizeye ko Imana ibirimo.
Yaboneyeho gusaba abakunzi b'umuziki we gukomeza kumushyigikira mu buryo bwose bwatuma impano afite ikomeza kwaguka ikanafasha abandi.
Reba amashusho y'indirimbo aherutse gusohora

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA