![]() |
| BWIZA TV yibwe n'abataramenyekana |
Ubuyobozi bw'Igitangazamakuru Bwiza Media ikubiyemo Bwiza.com na BWIZA TV, buramenyesha abayikurikira n’abakunzi ba televiziyo ya Bwiza TV kuri youtube ko yagize ikibazo igakurwa ku murongo mu buryo butunguranye kandi hataramenyekana icyabiteye.
Ibi bibaye nyuma y'aho iki gitangazamakuru kimaze igihe gihura n'ikibazo cy’aba Hackers (abagaba ibitero by'ikoranabuhanga) mu buryo bukomeye.
Ni muri urwo rwego ubuyobozi bwa Bwiza Media bubinyujije mu itangazo bwasohoye, busaba abakunzi b'ibiganiro bya Bwiza TV gukomeza kubakurikira ku y'indi mirongo mu gihe hagishakishwa igisubizo.
Abantu bashobora gukomeza gukurikira amakuru ku muyoboro wa YouTube witwa Mecky Kayiranga (https://www.youtube.com/@meckykayiranga/featured) ndetse no gusoma inkuru zanditse kuri www.bwiza.com.
Ubufasha bwanyu n’ingenzi muri iki gihe.
Contact : Tel : +250788302082| +250788554010.
E-mail: meckypro@gmail.com.
Tubifurije umwaka mushya muhire wa 2025.
Mecky Kayiranga
Umuyobozi wa Bwiza Media
Kigali , 30 Ukuboza 2024.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA