Abaramyi bagize itsinda rya Redemption4 Voice, bashyize hanze indirimbo yabo nshya bise 'Kuki Utamwizera?'. Ni indirimbo inogeye amatwi, ikaba ikubiyemo ubutumwa bukangurira abantu kwizera Imana mu byo bacamo byose.
Iyi ndirimbo yabo nshya ije nyuma y'igihe iri tsinda rya Redemption4 Voice rikora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ibintu abarigize bavuga ko bakora babikunze guhera mu mwaka wa 2021 biyemeje gukurikira umuhamagaro.
Mu kiganiro bagiranye na InyaRwanda dukesha iyi nkuru, abagize iri tsinda bemeje ko iyi ndirimbo nshya bashyize ahagaragara ifite umwihariko ugereranije n'izindi zose bakoze mbere.
Umwe mu basore bane barigize witwa Mupenzi Gad yagize ati: "Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bwihariye bugenewe buri wese wayumva ari mu bihe byiza cyangwa se ibimukomereye."
Akomeza avuga ko iyi ndirimbo yabo nshya ikubiyemo ubutumwa bugarurira icyizere abantu bari mu bihe byo kwiheba, ikabongerera kwizera 'kuko hari umunsi ibihe bizahinduka bikaba byiza.'
Iri tsinda ry'abasore bane Redemption4 Voice, ryamenyekanye cyane kubera indirimbo zo kuramya Imana ryagiye rishyira hanze mu bihe bitandukanye; zikaba zaragiye zikundwa na benshi biturutse ku butumwa buba buzikubiyemo bugarurira abantu ihumure, ndetse no kwizera.
Zimwe mu ndirimbo baherutse gushyira hanze harimo iyitwa 'Niwe Mugabane,' imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 10 ku muyoboro wa YouTube. Bakoze n'izindi nka 'Mu biremwa byose,' na 'Nabaye Mushya.'
Urugendo rwabo bavuga ko rwatangiye bakiri bato igihe bigaga umuziki muri 'Sunday school' ndetse bagakurira no muri korari, gusa nyuma baza kubona bidahagije ari nabwo bahise biyemeza gukora itsinda bise 'Redemption4 Voice,' kugira ngo ubwo butumwa bwiza bubashe kugera kuri benshi.
Iyi ndirimbo yabo nshya yabatwaye amezi atanu kugira ngo ijye ahagaragara, amajwi yayo akaba yaratunganijwe na Producer Thug beat, mu gihe amashusho yo yakozwe na Nassi. Iri tsinda kandi rivuga ko rifite indirimbo nyinshi zamaze gukorwa mu buryo bw'amajwi ariko kubera ubushobozi zikaba zitaragera hanze.
Iri tsinda rikora indirimbo z'agakiza, rirashimira abanyarwanda uburyo bakiriye indirimbo zabo za mbere, ari na yo mpamvu basaba gukomeza gushyigikirwa, ibihangano byabo bikabasha kugira impinduka nziza bizana mu buzima bw'abizera benshi.
Soma izindi nkuru bijyanye
https://urumurinews.blogspot.com/2023/05/redemption4-voice-ikunzwe-mu-rwanda-mu.html
https://urumurinews.blogspot.com/2023/09/redemption4-voice-itsinda-ryabaramyi.html
Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA