![]() |
| Huye umusore yapfiriye mu bwiherero ubwo yajyaga gukuramo urukweto rw'umwana |
Ni mu mudugudu wa Akabeza, agakari ka Rango B, umurenge wa Tumba wo mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, aho umusore witwa Ndayisenga Jean Claude w’imyaka 23 bivugwa ko avuka mu karere ka Gisagara, yamanutse k’ubushake bwe mu musarane wa metero 15 akurikiyemo urukweto rw’umwana.
Biravugwa ko intandaro yo kwinjira mu musarane ari uburakari uyu musore yabonye nyina w’umwana wataye urukweto yari afite, bituma amanuka mu musarane nk’ubutabazi bwo gutuma umwana batamukubita.
Ababonye Ndayisenga Jean Claude usanzwe witwa Samson ajya mu bwiherero, bavuga ko ubwiherero yapfiriyemo ari we wabucukuye dore ko ari ko kazi yari asanzwe akora abifatanya no kuba umuzamu.
Abaturage bamaze kubona ko Samson yatinze mu musarane, bahise batabaza gusa biba iby’ubusa kuko mugenzi we yagerageje kumukurikira ananirwa kumuvanamo bitewe na gaze yasanzemo ikamuca intege.
Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi ryageze ahabereye iyi mpanuka, umurambo w’umusore uhita ukurwa mu bwiherero.
Polisi igira inama abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa bishyira mu kaga ubuzima bwabo.
SP Emmanuel Habiyaremye, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yemeje aya makuru, avuga ko uyu musore wapfuye yazize kubura umwuka nyuma yo kujya mu bwiherero bwa metero 15 akurikiyemo urukweto rw’umwana.
Inkomoko: Bwiza.com
- Sponsored Ads -

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA