AMAKURU AHERUKA

Bimwe mu by'ingenzi byaranze urwego rwa Politiki mu mwaka wa 2024


Iby'ingenzi byaranze 2024 muri politike

Ku nshuro ya mbere, amatora ya Perezida wa Repubulika yahujwe n’ay’Abadepite, iyi niyo ngingo ikomeye iri mu makuru y’ingezi yaranze umwaka mu miyoborere n’Ububanyi n’Amahanga, dore ko hari n’abise uyu mwaka, umwaka w’amatora.

Ni amatora yarimo abakandida 3 aribo Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, Frank Habineza wa Democratic Green Party of  Rwanda n’Umukandida w’igenga, Philippe Mpayimana.

Si ubwa mbere aba bakandida bari bahuriye mu kwiyamamaza kuko baherukaga muri 2017.

Ku bijyanye n’abatora, kuri iyi nshuro byari akarusho kuko abagera kuri miliyoni mwe, ari ubwa mbere bari bagiye gutora.

By’umwihariko kuri Paul Kagame, ibikorwa byo kwiyamamaza byagaragayemo imyiteguro yo ku rwego rwo hejuru aho abaturage ibihumbi n’ibihumbi biganjemo urubyiruko bamugaragarije urukundo rwo ku rwego rwo hejuru.

Haba mu myambarire ndetse no mu mbwirwaruhame ze, muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza, Paul Kagame yagaragaje ko ari umuyobozi ukomeye ku rubyiruko cyane.

Muri ibyo birori by’akataraboneka, buri gace k’igihugu kabaga agafite umwihariko mu kwamamamaza.

Amagambo nka enyanya, turagukundaga n’ayandi, yasigaye ku nkingi z’imitima utaretse n’indirimbo nka azabatsinda Kagame, Uwangabiye inka, Ogera n’izindi zigaruriye imitima.

Amajwi 99.18% Perezida Paul Kagame yegukanye muri aya matora yashimangiye amahitamo y’Abanyarwanda ndetse aha gasopo abageregeza gukerensa amahitamo y’Abanyafurika n’abigira abarimu ba Demokarasi.

Nkuko biteganywa n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, tariki 11 Kanama, Perezida Kagame yarahiriye imbere y'Abanyarwanda basaga ibihumbi 45 bari bateraniye muri sitade Amahoro.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimangiye ko ubusugire bw'igihugu ari ihame ntanyeganyezwa, bityo ko ntawe ukwiye kugenera igihugu imibereho cyangwa icyerekezo cyacyo uretse abaturage bacyo ubwabo. Umukuru w'igihugu yahereye agaragaza ko ntawe ukwiye gushyiraho amasomo y'imiyoborere n'imibereho y'Umugabane wa Afurika.

Yagize ati "Ni igihe cyo gutekereza ku isi dukeneye ko abana bacu bazaturamo, nk'abatuye isi dufite byinshi duhuriyeho kurusha uko tubitekereza. Ntibivuze ko dukwiriye kumvikana ku bintu byose ariko dukwiye kubaha amahitamo ya buri wese, dukora ibyo dushoboye, mu budasa bwacu. Nta mwanya w'uko waba igihangange kose watuma ushyiraho icyerekezo cy'uko abandi bagomba kubaho."

Mu gushyiraho abagize Guverinoma, Perezida Kagame yongeye kugirira icyizere Dr Edourd Ngirente, inzobere mu bukungu, wari umuze imyaka 7 ari Minisitiri w’Intebe.

Tariki 19 Kanama nibwo abagize guverinoma barahiye, tariki 9 Nzeri 2024, Minisitiri w’Intebe ageza ku mitwe y’Inteko Ishinga Amategeko gahunda ya Guvernoma y’imyaka 5, NST2.

Muri uyu mwaka, umubare 30 wiganje cyane mu bikorwa bitandukanye bigize ubuzima bw'Igihugu.

Tariki ya 7 Mata, Abanyarwanda bifatanyije n’Isi yose mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

2024 kandi ni umwaka Abanyarwanda bizihijemo imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe, hazirikanwa iterambere rimaze kugerwaho ndetse n’icyerekezo cy’Igihugu.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda ruzi neza agaciro k'amahoro n'umutekano ari nabyo shingiro ry'ibyagezweho mu myaka 30 ishize.

N'amanota 93.82%, inkingi y’umutekano yongeye kuza imbere mu zishimirwa n’Abanyarwanda, ibi bituma ikomeza kuba ku isonga mu nkingi umunani zigize igipimo cy’imiyoborere mu Rwanda gikorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB.

Brig Gen Ronald Rwivanga ubwo yagiranaga ikiganiro cyihariye na RBA yongeye kwizeza Abanyarwanda ko umutekano w'igihugu ari ntayegayezwa, bityo ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza imirimo yabo nta nkomyi kuko batekanye.

Muri dipolomasi umwaka wa 2024 wagenze neza ku ruhande rw'u Rwanda, hashingiwe ku bufatanye bushya u Rwanda rwagiye rwinjiramo n'ibihugu bitandukanye ndetse no kwagura amarembo mu bindi bihugu.

Gusa umwaka wa 2024 urangiye umutekano wo mu Karere utabonewe igisubizo kirambye cyane ko inzira zagiye zikoreshwa mu kugarura amahoro n'umutekano zagiye zizamo kidobya, ndetse vuba aha tariki 15 Ukuboza hakaba harasubitswe inama yari guhuza abakuru b'ibihugu b'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse n'umuhuza muri icyo kibazo, Angola.


Inkomoko: RBA



- Sponsored Ads -












Comments