Umuhanzikazi 'Lyn Maline' yagaragaje impano idasanzwe ubwo yasubiragamo indirimbo ikunzwe n’abatari bacye ‘Wahinduye Ibihe’ y’umuramyi Chryso Ndasingwa wataramiye muri BK Arena tariki ya 05 Gicurasi 2024, byari mu gikorwa cyo gushyira ahabona umuzingo w'indirimbo ze yise 'Wahozeho.'
Uyu mukobwa ubusanzwe yitwa Tuyishimire Maline, ariko akaba yifashisha amazina ya Lyn Maline mu myuga akora irimo ubusizi ndetse n’ubuhanzi. Uyu mukobwa ukiri muto wiga ibijyanye n’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda, akomoka mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru. Kuri we yiyumvamo impano ku buryo benshi batungurwa no kumwumva.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na InyaRwanda.com dukesha iyi nkuru, Lyn Maline usanzwe asengera muri Kiliziya Gatolika, yatangaje ko yahisemo gusubiramo indirimbo yitwa ‘Wahinduye Ibihe’ ya Chryso Ndasingwa kuko asanzwe akunda injyana uyu muramyi aririmbamo n’imyandikire ye y’indirimbo ze yuje ubuhanga.
Yagize ati: “Kuva namumenya [Chryso Ndasingwa] yanteye imbaraga mu byo nkora ambera n’icyitegererezo. Ubusanzwe, ndi umuntu ufite ubushobozi bwo kwandika indirimbo zanjye kandi zikaba nziza gusa kubera ko nakunze ibihangano bye byatumye ntekereza gutangirira kuri ‘cover’ y’indirimbo ye izanjye zikazaza ziyikurikira.”
Lyn Maline yagiye agaragara mu bihangano byinshi binyuranye harimo nk'igisigo ‘Mfura nagize bucura’ yahuriyemo na Hug Keane ndetse n’indirimbo yitwa ‘Dushime umucunguzi’ ya VOCE DOLCE Group. Uyu munyempano idasanzwe yahishuriye InyaRwanda ko gusubiramo indirimbo y’umuhanzi afata nk’icyitegererezo cye ari umugisha ukomeye, ndetse yizeye ko uzamubera ikiraro gishobora kumugeza ku nzozi ze zo kuba umuhanzi ukomeye.
Uyu muhanzikazi, ashimira by'imazeyo abamufashije gutunganya iyi ndirimbo harimo Director Malvin Pro, Mbaga Tuzinde Uwitonze, The Winner Record Studio, na Director Jadish. Kugeza ubu afite n'ibindi bikorwa bitandukanye birimo n'ibihangano bishya azashyira hanze mu minsi izaza.
Maline yasobanuye ko intego ye kugeza ubu ari ugukora umuziki ku buryo uzajya yumva ibihangano bye ‘azajya agira icyo asigarana kandi cyamwubaka kikamuhindurira ubuzima.”
Yaboneyeho asaba abakunzi be kumuha ibitekerezo ku bihangano abagezaho, ibyiza bakabishima kandi bakamubwira n’icyo yakora ngo birusheho kugenda neza, ari nako bamubera intumwa nziza mu gutuma ibihangano bye bigera ku bakunzi b'umuziki muri rusange.
Kanda hano urebe Wahinduye ibihe ya Chryso Ndasingwa
Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA