![]() |
| Rwamagana: Joy Achievers Foundation yafashije abana 20 bo ku muhanda gusubira mu mashuri |
Joy Achievers Foundation ni umuryango udaharanira inyungu washinzwe n’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda mu mashami y’ubuvuzi harimo Rwamagana ndetse na Remera.
Uyu muryango watangiye ibikorwa by’ubugiraneza bigamije kurandura amakimbirane aboneka mu miryango, guca ubuzererezi, gufasha abana baba ku muhanda gusubira mu miryango yabo babanje guhabwa inama zijyanye n’imitekerereze ibizwi mu ndimi z’amahanga nka Mental Health Counselling, uyu muryango ukora n’ibindi bikorwa bitandukanye harimo gukorera ubuvugizi abana, kubakira ndetse no kongerera ubushobozi imiryango itishoboye.
![]() |
| Abana bahawe ibikoresho by'ishuri n'inkoko |
Joy Achievers Foundation kubufatanye n’Inama Nkuru Y’igihugu Y’urubyiruko ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bateguye ubukangurambaga bwiswe “BACK TO SCHOOL CAMPAIGN” cyangwase ‘Garuka ku ishuri Mwana’ bugamije gukangurira ababyeyi gusubiza abana babo ku mashuri, bakirinda n’ubuzererezi mu rwego rwo kubaka umuryango utekanye kandi wishoboye.
![]() |
| Imiryango y'abana biyemeje kuva ku muhanda bagasubira ku ishuri |
![]() |
| Ababyeyi baganirijwe ku ruhare n'inshingano zabo mu gutuma abana basubira kwiga |
Imiryango igera kuri 25 y’abana bataye ishuri yorojwe amatungo magufi agizwe n’inkoko zitera amagi mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’imiryango itishoboye mu murenge wa Kigabiro muri Rwamagana. Iki gikorwa cyateguwe na Joy Achievers Foundation mu mushinga yatangije wiswe LIVE AND ACHIEVE PROJECT.
![]() |
| Mayor wa Rwamagana Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yitabiriye igikorwa cyo gutanga ibikoresho by'ishuri |
![]() |
| Basobanuriwe icyo ubukangurambaga bwa Joy Achievers Foundation bugamije |
Uyu mushinga wa Joy Achievers Foundation wahaye ibikoresho by’ishuri bigizwe n’amakayi ndetse n’amakaramu abana bo mu miryango itishoboye bataye ishuri. Mu bindi bikorwa byakozwe na Joy Achievers Foundation harimo gufasha umuryango utishoboye ugizwe n’abantu umunani kubona ubwishingizi mu kwivuza.
![]() |
| Bwana Davis RUKUNDO, umuyobozi wungirije wa Joy Achievers Foundation |
Davis RUKUNDO Umuyobozi wungirije w’uyu muryango aganira na FLASH TV yasobanuye impamvu Joy Achievers Foundation yahisemo koroza imiryango itishoboye, yasobanuye ko icyo uyu muryango ugamije harimo no gufasha imiryango itishoboye kuko ubukene n'imwe mu mpamvu zituma abana bajya ku muhanda bakareka ishuri. Yagize ati “mu by’ukuri inkoko iteye amagi umubyeyi yabasha kugurira umwana we ikaramu cyangwa se umwambaro w’ishuri bityo umwana agakomeza kwiga atekanye, ikindi kandi itungo rigufi ryafasha umuryango kwiteza imbere mu buryo bw’amafaranga ndetse n’imirire myiza.”
![]() |
| Joy Achievers Foundation yiyemeje kuzakurikirana uko imyigire n'imibereho y'abana n'imiryango bafashije imeze |
Umwe mu babyeyi bafite umwana wari warataye ishuri aganira na ZAMUKA RW yerekanye inzitizi ahura nazo by’umwihariko ubushobozi budahagije ndetse no kuba ariwe wenyine wita ku bana batatu nyuma y’uko uwitwa papa wabo yabataye ngo akaba akata amatike muri gare itazwi neza.
Uyu mubyeyi mu gahinda kenshi yavuze ko bimubabaza kubona umwana yabyaye aba ku muhanda. Kubwo kubura n’aho bubika umusaya baba mu nzu iri hafi kubagwa hejuru kandi bayishyura amafaranga ibihumbi bitanu. Ati “uyu munsi unsanze hano ejo sinzi ko uzahansanga.” Uyu mubyeyi yagaragaje kandi impungenge ahorana ku mwana we bitewe nuko baherutse kumufunga ubwo yari amutumye kwa nyirakuru agahura n’inzego z’umutekano zikamutwara ubwo akamarayo iminsi irenze icyumweru, ati “si ubwambere bamufunze.”
Kuva uyu muryango Joy Achievers Foundation wasura uyu muryango baraganirijwe basobanurirwa ibyiza byo kurerera umwana mu muryango ndetse umwana ahabwa n’bikoresho byose by’ibanze ngo asubire ku ishuri. Uyu mubyeyi w’umwana wo mu kigero cy’imyaka 12 yavuzeko yiteguye gukora uko ashoboye umwana we ntazongere gusubira ku muhanda.
Mu kiganiro na Thierry NABAYO, umuyobozi akaba ari nawe watangije umuryango udaharanira inyungu witwa Joy Achievers Foundation, yagaragaje intumbero n’intego z’uyu muryango mu buryo burambuye.
Yagize ati “Turifuzako isi yabaho abana bose barererwa mu miryango ndetse bagafashwa kujya ku mashuri bityo bakazagira ejo heza, ibi bifitiye umumaro umuryango mugari wabatuye isi yose, gukemura amakimbirane yo mu miryango hamwe no kubakira ubushobozi abana bo mu miryango itishoboye baba ku mihanda n’abatagira ababyeyi bizatuma babaho bishimye, Joy Achievers nicyo igamije.”
![]() |
| Madam Jeanne Umutoni, Vice Mayor wa Rwamagana yaganirije abanyeshuri bo muri GS Rwamagana A |
![]() |
| GS Rwamagana A |
Joy Achievers Foundation yakoze ubukangurambaga butandukanye bufite intego zo kurema umuryango utarangwamo amakimbirane, umumaro wo kurerera abana mu miryango no kubasubiza kwiga.
Kuva uyu muryango udaharanira inyungu watangira utangijwe n’abanyeshuri bo muri Kaminuza Y’u Rwanda ishami rya Rwamagana ubu ufite abanyamuryango basaga 100, abagize komite z’ubuyobozi 12, abarimu bo muri kaminuza batanu, hari n’abafatanyabikorwa batandukanye bafite intego zihuye n’izuyu muryango harimo AMIZERO INITIATIVE.
![]() |
| Bwana Isaac, Umuhuzabikorwa w'inama nkuru y'igihugu y'urubyiruko |
Kuwa gatanu taliki ya 06 Ukwakira 2023, nibwo ubukangurambaga bwatangijwe na Joy Achievers Foundation bugamije gushishikariza abana bavuye ku muhanda gusubira kwiga mu karere ka Rwamagana bwasozwaga.
Vice Mayor wa karere ka Rwamagana Madam Jeanne Umutoni yagejeje ubutumwa ku banyeshuri bitabiriye uyu muhango wabereye mu rwunge rw’amashuri rwa Rwamagana A, yibukije abana ko ari ab’agaciro ku miryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange abasaba kwita ku hazaza habo birinda ingeso mbi.
Muri ubu bukangurambaga hakaba hatanzwe imyambaro y’ishuri ku bana 10 bagaruwe ku ishuri n’umuryango Joy Achievers Foundation wabageneye iyi myambaro y’ishuri.
![]() |
| Abana n'ababyeyi babo bishimiye ubufasha bahawe |
Mu gusoza ubu bukangurambaga ababyeyi b’abana 10 bahawe imyambaro y’ishuri bagaragaje amarangamutima yabo kubw’igikorwa cyo gutuma abana babo bongera gusubira kwiga.












Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA