AMAKURU AHERUKA

Kaminuza y'u Rwanda yasobanuye impamvu bafashe abanyeshuri badahagije haratsinze benshi



Amarira ni menshi cyane ku banyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka w'amashuri 2021-2022. Ni mugihe Kaminuza y'u Rwanda itangazako hari impamvu zumvikana zatumye bafata umubare muto cyane. 

Mu kiganiro na RBA, Vice Chancelor wa Kaminuza Y'u Rwanda Dr. Muganga K. Didas yatangajeko kaminuza y'u Rwanda ifite ubushobozi budahagije bityo ko itari kubasha kwakira abanyeshuri barenga 22000 bose. Yasobanuyeko ireme ry'uburezi rikwiye kwitabwaho by'umwihariko.

Ku ruhande rw'abanyeshuri ntabwo birumvikana neza impamvu zitangwa. Umwe mu banyeshuri utarashatseko amazina ye amenyekana yabwiye ZAMUKA RW ko kuba afite amanota 50/60 hanyuma akabura amahirwe yo guhabwa umwanya muri Kaminuza Y'u Rwanda biteye agahinda. Yagize ati "abasigaye inyuma nibo bizagora cyane ahubwo, umwana aziga azi neza ko ntatagira 60/60 amahirwe yo gukomeza kaminuza yagabanutse."


Kanda hano wumve ibisobanuro byatanzwe na Vice Chancellor, Registrar n'umuvugizi ba Kaminuza nkuru y'URwanda.


Nkuko byatangajwe, umubare w'ibyumba ugiye kuzongerwa bijyane no kongeera abarimu ndetse n'umubare w'abanyeshuri bakirwa buri mwaka muri rusange. Uyu mwaka wa mashuri wa 2023 abanyeshuri bose hamwe basabye imyanya muri Kaminuza y'u Rwanda barenga ibihumbi makumyabiri na bibiri (22,000), ariko abemerewe ni hafi kimwe cya gatatu 1/3, ni ukuvuga abasaga ibihumbi umunani gusa (8000). 

Haribazwa niba kwakira umubare muto aribyo byazamura ireme ry'uburezi gusa. Ese harabura iki ngo ubushobozi bwongerwe muri kaminuza y'u Rwanda? 

Abanyeshuri barakomeza bibaza uko baraza kubyitwaramo kuba baratsinze kandi banafite amanota meza bakabura umwanya muri kaminuza. Bemezako ibibabayeho bitigeze bibaho mu myaka yashize. Barasaba Leta by'umwihariko ababifite mu nshingano kuzamura ingengo y'imari ihabwa kaminuza y'uRwanda. Ubu busabe bwatanzwe n'abanyeshuri benshi batandukanye baganiriye n'ikinyamakuru URUMURI NEWS. 




- Sponsored Ads -











Comments

Post a Comment

Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.

AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA

N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.

Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA