AMAKURU AHERUKA

Umusizi Concorde afite inganzo itangaje, yiswe Mwiza Ubereye Ibirori



Yitwa Umusizi Concorde
Yahuye na Madamu Jeannette Kagame muri Village Urugwiro!

 

Ni gake cyane mu Rwanda wabona umusore ukiri muto kandi afite impano y'ubusizi idasanzwe. URUMURI NEWS twaganiriye na Concorde wagize inganzo ubuzima bwe, maze agaharanira guteza imbere umuco Nyarwanda urimo urazima.


Amazina ye ni Tuyishimire Bienvenue Concorde, yavukiye mu Kingogo cya Rwamuningi rwa Ruvuzandekwe (Ubu ni ahitwa Ngororero). Ni mwene Ntezimana wa Semasaka ya Gashamambara ka Bihutu bya Ndabarinze wa Rusesera rwa Bizimana wa Miteguzo wa Bundi bwa Fomo wa Kimenyi cya Bazimya ba Ruregeya(Umuzirankende) akaba ari umugesera w'umuzirankende.

Yatangiye ubusizi mu 2012 ubwo yari afite imyaka 11.


Umusizi Concorde yitabiriye amaserukiramuco atandukanye yategurwaga na Club Tuseme.

Kubera impano y'ubusizi Concorde yabashije gutaramira muri Village urugwiro mu 2012 hamwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Jeanette Kagame.


Umusizi Concorde yitabiriye amarushanwa y'ubusizi atandukanye. Aho yabashije gutwara iryitwa "youth in holidays challenge" atwara umwanya wa kabiri ndetse yegukana ibihembo bitangaje.

Uyu muhanzi ukiri muto avuag ko yatsinze kandi amarushanwa y'imivugo  yateguwe n'Inteko y'Ururimi n'Umuco mu Rwanda (RALC) mu kwa 2 Ku munsi mpuzamahanga w'ururimi kavukire ku rwego rw'igihugu.


Umusizi Concorde Bienvenue yakoze Igisigo "isoko mvomaho kuba inganji" iki gisigo yagihimbiye école de sciences Byimana ni urwibutso rukomeye ku bahize. Afite kandi n'ibindi bisigo bitandukanye harimo "Never Again" na "Happiness" biri no kuri channel ya YouTube anyuzaho ibihangano bye.

Kanda hano wumve impano idasanzwe y'Umusizi Concorde



Iki gisigo cyitwa Never Again.



Concorde Bienvenue yakoze ibisigo byinshi nka "nyina w'umuntu kagire Imana" na "Muheto mwiza" biri kuri konti ye ya Instagram umusizi_concorde.


Umusizi Concorde kandi Ntiwibagirwe ko ari umutahira byahamye, umusangiza w'amagambo (MC) bigaragazwa n'izina yahawe rya "Mwiza ubereye ibirori"




Ushobora kuba wakunze ibihangano bya Concorde Umusizi kandi Mwiza Ubereye Ibirori. Muhamagare ubundi agutaramire mu birori byawe. Umusizi Concorde afite inararibonye mu kuyobora Ibirori harimo ubukwe ndetse n'ibindi bitaramo bitandukanye.







- Sponsored Ads -













Comments

Post a Comment

Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.

AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA

N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.

Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA