AMAKURU AHERUKA

Kayonza: Urubyiruko rurishimira ko rwegerejwe isomero rinarufasha kuzamura impano

Abaturage barishimira ko begerejwe isomero rusange
Ibiro by'Akarere ka Kayonza


Kuva uyu muryango udaharanira inyungu watangira mu Rwanda haciyeho imyaka irenga 10. Ready for Reading yaje ije kuzamura imibereho y'abaturage batuye mu murenge wa Rwinkwavu. Rfr yafashije benshi kumenya gusoma no kwandika ikinyarwanda n'icyongereza, ndetse no gukoresha mudasobwa.


Urubyiruko narwo nirwasigaye inyuma, dore ko babashyiriyeho ishuri ry'umuziki aho biga kuririmba, kubyina, gukoresha ibikoresho bya muzika ndetse no kuvuza ingoma, n'imbyino gakondo mu rwego rwo guteza imbere umuco nyaRwanda mu bakiri bato.


Ubu kandi hari ikibuga cya Basketball aho yaba abato n'abakuru bakorera imyitozo ngororamubiri bakagira ubuzima buzira umuze. 


Bwa mbere Ready for Reading nk'isomero rusange yashyizeho gahunda yo gusura abarwayi mu bitaro bya Rwinkwavu bakabasomera inkuru z'ihumure bakanabaririmbira.


Umusanzu Ready for Reading itanga mu iterambere ry'igihugu ni ntagereranwa. URUMURI NEWS yasuye bimwe mu bikorwa bikorwa n'uyumuryango birimo no gufasha abakiri bato kuzamura impano zitandukanye.




- Sponsored Ads -













Comments

Post a Comment

Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.

AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA

N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.

Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA