AMAKURU AHERUKA

Sobanukirwa indwara z'umutima. Ese wazirinda gute?


BURI MASEGONDA 34 UMUNTU UMWE AHITANWA N'INDWARA Z'UMUTIMA 

Indwara zifata umutima n'imiyoboro y'amaraso zizwi nka Cardiovascular Diseases (CVD), izi ndwara ziterwa n'ibintu bitandukanye harimo:
1. Diabetes cyangwase indwara y'igisukari.
2. Kugira ibinure byinshi mu mubiri 
3. Umubyibuho ukabije
 4. Imyotsi
5. Gukoresha ibiyobyabwenge byinshi ndetse n'imiti
6. Kunywa inzoga (alcohol) nyinshi.


Hariho uburyo bwinshi bwo kwirinda indwara zifata umutima n'imiyoboro y'amaraso 


Izi ndwara twazirinda dukoze ibi bikurikira:

1. Kurya indyo yuzuye ahanini igizwe n'imboga ndetse n'imbuto.

2. Kwirinda kunywa itabi ndetse n'imyotsi.

Abantu banywa itabi basabwa kwirinda gutumurira imyotsi yaryo ku bandi bantu.

Birashoboka ko umuntu wabaswe no kunywa itabi n'ibindi biyobyabwenge yabireka, kandi ibi bimugabanyiriza ibyago byo kurwara indwara zifata umutima n'imiyoboro y'amaraso.


Ubukene ni kimwe mu biza ku isonga mu gutuma abantu benshi ku isi basaga miliyoni 17 bahitanwa n'indwara zifata umutima n'imiyoboro y'amaraso.

Indwara zifata umutima kandi zishobora guterwa no kugira ubumenyi budahagije, ihumana ry'ikirere ndetse n'umwuka duhumeka nabyo bitugiraho ingaruka zitugeza no ku rupfu.


Buri myaka icumi ibyago byo kurwara indwara zifata umutima n'imiyoboro y'amaraso byikuba inshuro eshatu.

82% by'abantu bahitanwa n'indwara zifata udutsi dutwara amaraso mu mutima ubwawo, ni abantu bafite imyaka 65 kuzamura.


 Kora ibi bikurikira kugirango wirinde indwara zifata umutima n'imiyoboro y'amaraso:

Irinde kunywa itabi n'ibindi biyobyabwenge byose.

Kora imyitozo ngororamubiri buri gihe.

Hitamo kurya indyo yuzuye ikungahaye ku mboga n'imbuto

Gana ivuriro rikwegereye wisuzumishe hakiri kare umenye uko uhagaze.

Irinde kunywa inzoga nyinshi kuko zongera ibyago byo kurwara indwara zitandura.



- KWAMAMAZA -

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana UTUJE Esther  yashyize hanze indirimbo ye ya mbere nziza cyane mu buryo bw'amashusho yitwa UMUBIRI






- KWAMAMAZA -

Redemption 4 voice ikomeje ibikorwa byayo byo guteza imbere Gospel mu Rwanda.
Reba indirimbo yabo bise Mubiremwa byose, wibuke kubaha comment, like, share ndetse na Subscribe.




                                                                - KWAMAMAZA -

Itsinda ry'abanyempano mu gukina comedy rifite intego yo guteza imbere impano z'abana bakiri bato. Bakurikire kuri channel yitwa KOMERA TV RW



Reba iyi video usobanukirwe byinshi ku ndwara zitandura











- Sponsored Ads -














Comments