AMAKURU AHERUKA

UR: Abanyeshuri bateguye inama igamije guteza imbere ubushakashatsi.


Amateka yongeye kwandikwa, hari taliki ya 11 Gicurasi 2023 kuri LEMIGO Hotel mu mujyi wa Kigali, habereye umunsi udasanzwe w'ibikorwa byateguwe na NURSING RESEARCH CLUB (NRC).




NRC nimwe mu ma clubs yemewe akorera muri kaminuza nkuru y'u Rwanda, muri college y'ubuvuzi na siyansi zita k'ubuzima. 



Intego za NRC ni uguteza imbere ubushakashatsi bukorwa n'abanyeshuri mu mwuga w'ubuforomo hagamijwe kuzamura ubumenyi ku banyeshuri ndetse no guteza imbere ireme ry'ubuvuzi mu Rwanda.


Muri iyi Symposium ibaye bwa mbere yitabiriwe n'abantu benshi harimo: abanyeshuri, abarimu, abayobozi ba kaminuza y'u Rwanda, abahagarariye Minisiteri y'ubuzima, imiryango yigenga, ndetse n'abandi bagiye batandukanye.


Amwe mu mafoto y'abitabiriye iki gikorwa

Abanyeshuri biga umwuga w'ubuforomo I Rwamagana





Umuyobozi wungirije by'agateganyo, Vice Chancellor wa Kaminuza y'u Rwanda Dr. MUGANGA Kayihura Didas yavuzeko gushyira ingufu nyinshi mu bushakashatsi byitezweho kuzamura ireme ry'ubuvuzi buhabwa abaturage.

Dr. MUGANGA K. Didas


Umuyobozi waje ahagarariye minisiteri y'ubuzima yafunguye ku mugaragaro iyi Nursing Research Club Symposium 2023, yijeje abayitabiriyeko hashingiwe ku bushobozi buhari iki gikorwa kizaba ngarukamwaka, cyangwase kikaba inshuro nyinshi zishoboka.

MoH Representative 


Madame Madeleine Mukeshimana yagarutse ku mumaro wo gutanga amahugurwa ndetse no kwihuza kw'abashakashatsi n'abanyeshuri bakiri bato. Ibi bigamije guteza imbere ubuvuzi muri rusange. Madame Madeleine yemejeko urubyiruko rukora ubushakashatsi rukeneye amahugurwa menshi.

Mrs Madeleine MUKESHIMANA 


Umuyobozi mukuru w'inama nkuru y'igihugu y'abaforomo n'ababyaza, Dr. Providence Umuziga yashimangiyeko gutanga amahugurwa no guhanga udushya mu mwuga w'ubuforomo n'ububyaza, byitezweho kurema abanyamwuga bashoboye, ejo hazaza.

Dr. UMUZIGA Providence 


President wa NRC, Mr. Etienne NUMVIYUMUKIZA yatangiye aha ikaze abitabiriye iyi Symposium yakataraboneka, yibukije abitabiriye iki gikorwa, uruhare abakora umwuga w'ubuforomo bafite. Mr. Etienne yagaragaje kandi umumaro urubyiruko rufite mu gukora ubushakashatsi. Mu gusoza yashimiye aba mentors ba club ya NRC, kubw'imbaraga n'ubushake bagaragaje mu gutuma bishobokako habaho umunsi udasanzwe.

Mr. Etienne NUMVIYUMUKIZA
NRC President


Abitabiriye iyi NRC NATIONAL NURSING SYMPOSIUM 2023, bahawe umwanya wo gusangiza ibitekerezo byabo, ndetse no kubaza ibibazo bitandukanye.



Hamuritswe kandi bumwe m'ubushakashatsi bwakozwe, hanatangwa ibihembo k'umushakashatsi ukiri muto wahize abandi.

Muri iyi Symposium habayemo ibyiciro by'ibiganiro (sessions) bigiye bitandukanye. Inkuru URUMURI NEWS ikesha bamwe mu bitabiriye uyu munsi bagaragazako banyuzwe kandi bungukiyemo byinshi. Bityo banasabako iki gikorwa cyaba buri mwaka.





- Sponsored Ads -












Comments