![]() |
| Menya uko uhagaze wipimisha umuvuduko w'amaraso |
Indwara y'umuvuduko w'amaraso izwi nka hypertension yibasira cyane abantu bafite ibara ry'uruhu rwirabura muburyo bwihariye.
Abirabura baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bibasirwa bakiri bato ugereranyize n'andi moko aba muri iki gihugu.
Indwara y'umuvuduko w'amaraso ijyana kandi n'ibindi bibazo byinshi harimo: indwara ya stroke izwi nko guturika kudutsi duto dufite aho duhuriye n'ubwonko, indwara y'impyiko, indwara yo guhuma amaso, indwara zibasira umutima ndetse no kwibagirwa cyane bya hato na hato.
Hibazwa impamvu nyamukuru zituma indwara y'umuvuduko w'amaraso igaragara cyane mu birabura.
Ese niba uri umwirabura wakora iki ngo wirinde indwara y'umuvuduko w'amaraso ukabije?
| Ese birashoboka kwirinda indwara y'UMUVUDUKO W'AMARASO? |
URUMURI NEWS yagerageje gukusanya amakuru ahagije ngo usobanukirwe uburyo bwiza bwo kwirinda iyi ndwara ihangayikishije isi.
Ubushakashatsi bwakozwe nabahanga batandukanye ntagisubizo gihamye bugaragaza, gusa benshi bizera zimwe mu mpamvu zitandukanye nk’imvano nyamukuru y’iki kibazo gihangayikishije isi muri rusange:
• Impamvu z’imiterere ndangasano “Genetic factors”
• Impamvu zifite aho zihuriye nibidukikije “Environmental factors”
URUTONDE RW’IBINTU BISHYIRWA IMBERE MU KONGERA IBYAGO BYO KURWARA INDWARA Y’UMUVUDUKO W’AMARASO
Gukura cyangwa se izabukuru
Umubyibuho ukabije
Kuba hari umwe mubagize umuryango warwayeho iyi indwara
Indwara ya Diabetes “isukari nyinshi mu maraso”
Kurya umunyu mwishi n’indyo zifite ibinure byinshi byongera ibyago
Kunywa itabi
Ikigero gike cya Potassium mu maraso
Kudakora imyitozo ngorora mubiri ihagije
Ubusanzwe amaraso mu mubiri w'umuntu agira ikigero cy'umuvuduko agenderaho bityo rero hari impunduka zishobora kubaho bitewe n'impamvu zitandukanye twagaragaje haruguru.
Buri gihe umuvuduko w'amaraso urahindagurika ari nabyo bibyara indwara y'umuvuduko w'amaraso iyo ikigero cyawo cyarengeje urugero.
Ese indwara y’umuvuduko w’amaraso yavurwa igakira?
Nibyiza kwegera umuganga akagufasha niba ufite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije.
Nibyo koko iyi ndwara iravurwa igakira iyo ukurikije neza inama ugirwa z’ubuzima.
• Kurya imbuto n’imboga bihagije byagufasha kwirinda kuzahazwa n’indwara y’umuvuduko w’amaraso.
• Kugabanya ikigero cya Alcohol ufata nabyo byakurinda bidasubirwaho, dore ko bifasha kugabanya umuvuduko w’amaraso uri hejuru.
• Kugabanya indyo zirimo ibinure byinshi n’amavuta
• Kugabanya ingano cyangwase igipimo cy’umunyu mwinshi ufata buri munsi
• Gukora imyitozo ngororamubiri no kugabanya umubyibuho ukabije.
• Kwirinda kunywa itabi
Ibimenyesto byatuma ukeka ko ufite indwara y'umuvuduko w'amaraso
1. Kumva umutima utera cyane ukanabyumvira mu gutwi kumwe cyangwa yombi, cyane cyane uryamye cyangwa uri ahantu hacecetse.
2. Kuribwa umutwe biherekejwe no guhorana umunaniro, akenshi ubu bubabare bukunze kubaho mu gihe umuntu akangutse. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ritangaza ko umuntu mukuru umwe muri batatu aterwa umutwe n’umuvuduko ukabije w’amaraso.
3. Kutabona neza: Umuntu yumva ikizungera cyangwa isereri bigendana no kumva atabona neza cyangwa akabona ibikezikezi.
4. Kubira ibyuya: Gututubikana bidafite indi mpamvu bishobora kuba impuruza y’uko umuvuduko w’amaraso wazamutse.
5. Kuva imyuna (Kuva amaraso mu mazuru).
- KWAMAMAZA -
.jpeg)
Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA