AMAKURU AHERUKA

'NTUZICUZA!' Umuhanzikazi Lyn Malini yongeye gukora mu nganzo yisunze Mediateur -VIDEO


Lyn Malini

Umuhanzikazi Lyn Malini waherukaga gusubiramo indirimbo 'Wahinduye Ibihe' ya Chryso Ndasingwa ikishimirwa bikomeye, yongeye gukora mu nganzo afatanyije na Mediateur uzwi mu gutunganya indirimbo maze bakora iyo bise 'Ntuzicuza'.


Ni indirimbo nshya bateguje abakunzi b'umuziki by'umwihariko uwo kuramya no guhimbaza Imana.


Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye aba bahanzi bashyize ahagaragara integuza y'iyi ndirimbo ikoze mu buryo bw'amashusho anogeye ijisho. Abantu benshi bishimiye kandi amajwi ayirimo, ndetse n'uburyo ibyinitsemo.


Mu kiganiro na URUMURI MEDIA, Lyn Malini yahishuye ko igitekerezo cyo kwandika indirimbo bagiye gusohora ari we cyaturutseho.

Uyu muhanzi umaze guhembura imitima ya benshi avuga ko 'Ntuzicuza' ari indirimbo buri wese yakumva ikamugarurira icyizere.


Muri iyi ndirimbo humvikanamo amwe mu magambo y'ihumure, nko kubwira abafite ibibaremereye ko Imana izabaruhura kandi ikaba ntawe iheza, ndetse yifuza no kumva abayisanga. Bityo ko nta kwicuza kuzabaho ku bazaba bamwiringiye.


Lyn Malini wigaruriye imitima ya benshi kubera ubuhanga afite n'ijwi rye mu kuririmba, avuga ko yifuza ko abantu bakomeza gushyigikira ibihangano bye, ndetse n'ababishoboye bakamutera inkunga kugira ngo akomeze akore ibikorwa byinshi.


Biteganyijwe ko iyi ndirimbo irajya ahabona bidatinze, ni mu gihe benshi bakomeje kuyisubiramo bigaragara ko bayishimiye.





Comments