![]() |
| Niyonshuti Ben |
Niyonshuti Ben niwe watorewe gusimbura Umudepite uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, mu matora yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Nzeri 2026.
Amajwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, NEC, yerekana ko uyu mukandida yatowe n'abantu 47 mu gihe Shema David wamukurikiye yagize amajwi 20.
๐จ REGISTRATION IS NOW LIVE! ๐จ
— YouthConnekt Africa (@YouthConnektAf) September 3, 2026
The wait is over. YouthConnekt Africa Summit 2026 is calling. ๐๐ฅ
Under the theme “Shaping The Generational Mission,” Africa’s young leaders, innovators, creators, entrepreneurs, and changemakers will come together to connect, exchange ideas,… pic.twitter.com/BUbTQom1HZ
Uyu musore w'imyaka 27, yize muri Kaminuza ya Kigali ahakura impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri mu bijyanye n'Imiyoborere. Yagize kandi uruhare mu miyoborere y'ibigo bitandukanye byibanda ku mibereho myiza, ubwuzuzanye ndetse n'Iterambere.
GUTANGAZA BY’AGATEGANYO IBYAVUYE MU MATORA YO GUSIMBURA UMUDEPITE UHAGARARIYE URUBYIRUKO MU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO pic.twitter.com/NKHpnYdKHw
— National Electoral Commission | Rwanda (@RwandaElections) September 2, 2026
Niyonshuti Ben usanzwe yikorera ndetse akaba ashinzwe ubukangurambaga mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Nyarugenge hamwe n’Imibereho Myiza mu Rugaga rw’Urubyiruko mu Mujyi wa Kigali yatsinde amatora yabaye ku wa 02 Nzeri 2026, mu Mujyi wa Kigali by'agateganyo akaba yari ahanganye na bagenzi bagera kuri 53.
Niyonshuti azaba ari muri babiri bahagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, akazarangiza manda yari yatangiwe na Icyitegetse Venuste weguye.
๐ดAMATORA: Ibyihariye kuri 'Niyonshuti Ben' watorewe kuba Umudepite uhagarariye Urubyiruko
— URUMURI NEWS (@UrumuriMedia) September 3, 2026
Inkuru irambuye: https://t.co/Lwkf27Clk9 pic.twitter.com/ZACIamtEMZ
Gutangaza burundu ibyavuye muri aya matora bizakorwa mu gihe kitarenze iminsi irindwi y’akazi, hashingiwe ku biteganywa n’amategeko, gusa bishobora kujya no munsi y’iyo minsi mu gihe nta mukandida watanze ubujurire bushingiye ku kutanyurwa n’imigendekere y’amatora.



Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA