AMAKURU AHERUKA

Leta ya Trump yivanye muri UNESCO

 

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko kuva tariki 31 Ukuboza 2026 iki Gihugu kizaba kitakiri umunyamuryango w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere Uburezi, Siyansi, n’Umuco; ngo kuko uyu Muryango utari mu nyungu z’iki Gihugu.



Itangazo ry’icyemezo cyo kwikura muri UNESCO, kwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nyakanga 2025, rivuga ko iki Gihugu cyifuje kumenyesha Umuyobozi Mukuru wa UNESCO, Audrey Azoulay, ko kikuye muri uyu muryango.


US ikomeza ivuga ko uyu Muryango ukora ibijyanye n’inyungu rusange mu birebana n’umuco yibanda cyane ku ngamba z’iterambere rirambye z’Umuryango w’Abibumbye, kandi bikaba biri mu murongo rusange ku Isi, bikaba binyuranye “n’umurongo wacu wo gushyira imbere inyungu za America (America First).”

Comments