AMAKURU AHERUKA

Redemption4 voice itsinda ry'abaramyi ryashyize hanze amashusho y'indirimbo bise NIWE MUGABANE

Redemption4 voice  


Itsinda ry'abasore bane (4) baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana  bitwa 'Redemption4 voice' bashyize hanze indirimbo yabo ya gatatu yiswe NIWE MUGABANE 


Iri tsinda rya Redemption4 voice ryatangiye gukora indirimbo mu mwaka wa 2021, umurimo wo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bavuga ko bawutangiye kubera ko bo ubwabo bari inshuti kandi basengera hamwe mu itorero rya ADEPR bakaba baranakuranye bose bakunda kuririmba ndetse biga n'umuziki.


Ubusanzwe abagize iri tsinda rya 'Redemption4 voice' baririmba mu ma cholare abarizwa muri ADEPR Rwinkwavu mu karere ka Kayonza. Bafite kandi impano zindi zihariye zituma bakora umuziki wo ku rwego rwo hejuru.


Mu kiganiro bagiranye n'umunyamakuru wa ZAMUKA RW bamubwiye ko bafite intego yo guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana dore ko indirimbo yabo nshya bashyize hanze ikoze mu buryo bwiza kandi buri wese akaba yayireba akumva ubutumwa bwiza burimo. 


NIWE MUGABANE By Redemption4 voice- 'VIDEO'



Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Boris umwe mu bakomeye mu Rwanda basanzwe bakorera indirimbo ibyamamare, amashusho yayo yatunganyijwe na Producer Musinga akaba nawe ari mu bagezweho mu gukora no gutunganya amashusho y'indirimbo mu Rwanda.

 

Kuva  iri tsinda 'Redemption4 voice' ryashyira ahagaragara indirimbo NIWE MUGABANE, iyi ndirimbo yishimiwe bikomeye n'abakurikirana indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.


Ubwo Redemption4 voice yaganiraga na InyaRwanda.com yagaragaje aho igitekerezo cyo kwandika indirimbo cyaturutse ndetse n'umwihariko ifite. Izabayo Eddy umwe muri abo basore yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo itandukanye cyane n'izindi ebyiri bakoze zose zikaba ziri ku rubuga rwabo rwa YouTube 'Redemption4 voice'.




Nyuma y'uko NIWE MUGABANE igiye ahagaragara iri tsinda ryageze kuri MAGIC FM Mu kiganiro 'THE GOSPEL CORNER' gicaho buri cyumweru, Basangije abakunzi b'umuziki wa Gospel impano yabo maze ibitekerezo biba byinshi bagaragarizwa ko bakunzwe. Mu kiganiro bagiranye n'umunyamakuru wa MAGIC FM basobanuye urugendo rwabo dore ko ari ubwa kabiri iri tsinda ryakiriwe kuri iyi Radio iri no muzikomeye hano mu Rwanda ikaba ibarizwa muri RBA. 


Biyemeje guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana
Redemption4 voice yerekeje mu kiganiro THE CHOICE LIVE

Bidatinze aba basore baje kujya ku ISIBO TV, mu kiganiro gikunzwe cyane kiba buri cyumweru gica kuri channel ya YouTube 'THE CHOICE LIVE'. Mu kiganiro na bamwe mu banyamakuru bakunzwe harimo PHIL Peter, M. Irene na Babu iri tsinda ryagaragaje impano muri iki kiganiro gisoza icyumweru. 


Uhereye ibumoso; Eddy (Guitarist), Ghad (Vocalist), Eric (Pianist)

NZIMA (Vocalist)



REBA INDIRIMBO YABO 'NIWE MUGABANE' - Video



- Sponsored Ads -















- Sponsored Ads -












Comments

  1. Iyi nkuru ndayikunze cyane
    Ninziza, irasobanutse mubyukuri

    ReplyDelete
  2. Imana Ishimwe kubwiy indirimbo, nukuri niwe mugabane, nange nayikuze cyane, imana ibahe umugisha 🙏🙏🙏

    ReplyDelete

Post a Comment

Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.

AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA

N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.

Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA