![]() |
| Niyo Bosco umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda yageneye ubutumwa abakunzi be |
Uyu muhanzi amaze igihe kinini yigaruriye imitima y'abakurikirana imyidagaduro mu Rwanda.
Amazina ye y'ubuhanzi ni Niyo Bosco azwiho kugira ubuhanga budasanzwe mu miririmbire ndetse n'imyandikire y'indirimbo.
Niyo Bosco yanditse indirimbo nyinshi harimo izo aririmba, ndetse n'izo aha abandi bahanzi bagezweho mu myidagaduro y'uyu munsi.
Yitwa "Music Machine" kubera uburyo bwihariye akoramo umuziki we bishimisha benshi.
Mu butumwa yageneye abakunzi be harimo kubateguza Album nshya agiye gushyira hanze vuba.
NIYO Bosco yatangarije URUMURI NEWS ko Album ye izaba ikubiyeho indirimbo zitandukanye harimo:
1. Ijwi ry'umutima
2. Irabika
3. Ibyahise
4. Wagwan
5. Fiya ndetse n'izindi
Yasabye kandi abafana be n'abakunzi b'umuziki nyarwanda muri rusange gukomeza kumushyigikira bumva ibihangano bye ndetse bakanabimwereka.


Thanks for reading!
ReplyDeleteDon't forget to give us your feedback on our posts.