Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini bya Leta n'Ubugenzuzi bw'Amashuri, NESA, cyasohoye ingengabihe igaragaza igihe abanyeshuri biga bacumbikirwa hirya no hino mu gihugu bazatangirira gusubira ku mashuri bigagaho cyangwa se boherejweho muri uyu mwaka wa 2026/2027.
Itangazo rivuga ko ingendo zizatangira kuri uyu wa Kane tariki 03 Nzeri kugeza tariki 06 Nzeri. Ni mu gihe amasomo azatangira tariki ya 07 Nzeri 2026.
NESA yaboneyeho kwibutsa ko Abanyeshuri basabwa kubahiriza gahunda y'ingendo uko iteganyijwe kandi bakagenda bambaye umwambaro w'ishuri.
Ababyeyi nabo barasabwa kohereza abana hakiri kare, ndetse bakanabaha amafaranga y'urugendo.
Ni mu gihe kandi abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge bakangurirwa gukurikirana iki gikorwa no gukurikirana ko amashuri yiteguye kwakira abanyeshuri neza.
NESA yibukije abanyeshuri bahagurukira mu mujyi wa Kigali n'abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi ntara, ko bazafatira imodoka ku kibuga cya KIGALI PELE STADIUM i Nyamirambo. Ikindi kandi nyuma ya saa cyenda (15h00) z'amanywa sitade izajya iba ifunze.




Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA