Ibyo ashinjwa bishingiye ku magambo yavugiye mu biganiro yatanze kuri YouTube, aho ubushinjacyaha bumurega nko kuvuga ko "mu gisirikare cy'u Rwanda abakomeye bose ari abagande" kandi ko "Gahunda ya Ndi Umunyarwanda ari ikinyoma".
Karasira, umuhanzi akaba n'uwahoze ari umwarimu wa Kaminuza y'u Rwanda mu ishami ry'ubumenyi bwa mudasobwa, yamenyekanye cyane mu biganiro yatangaga kuri YouTube.
Mu kwiregura, Me Bruce Bikotwa umwunganira, yavuze ko ubushinjacyaha busobanura ibyavuzwe na Karasira ukutari ko, no "kumutwerera amagambo atavuze"
Bikotwa yavuze ko umukiliya we yavuze ko abasirikare bakomeye bahoze ari Abanyarwanda bari baragizwe Abagande, ati: "Ni ko twe twabyumvise, bibaye na byiza twakongera tukareba video".
Yongeraho ati: "Ese nubwo yavuga ko bari Abagande 'double nationality' ntiyemewe mu Rwanda? Ese byateza amacakubiri mu Banyarwanda? Twe dusanga nta kibazo kirimo"
Kuri iki, Karasira ahawe umwanya yagize ati: "Mvuze ngo abasirikare bakomeye mu Rwanda ni Abagande naba nkoze icyaha kuko nta banyamahanga bayobora u Rwanda, ariko mvuze ko bari [bahoze] Abagande nta cyaha naba nkoze".
Me Félicien Gashema na we wunganira Karasira yabajije mu rukiko niba hari ibimenyetso bigaragaza abantu banze ubutegetsi kubera ikiganiro cya Karasira.
Ati: "Ese ingaruka zifatika zaturutse ku kiganiro cya Karasira ni izihe?"
Yavuze ko ibyo biganiro n'ubu bikiri kuri YouTube, ko iyo RIB ibona ko biteye abaturage ikibazo cyangwa byangisha abaturage ubutegetsi bari kuba barabikuyeho.
Yongeraho ati: "Kandi muri 2024 Nyakubahwa Perezida na FPR batowe ku majwi menshi cyane" avuga ko ibyo bigaragaza ko ibyo Karasira yavuze nta mvururu byateje cyangwa ngo byangishe abaturage ubutegetsi buriho.
Ku busabe bw'u regwa, mu rukiko herekanwe amashusho ya kimwe mu biganiro bya Karasira ku byo yavuze ku basirikare bakomeye.
Yisobanura, Karasira ati: "Sinavuze ko bari Abagande navuze ko Ubugande bwabagize Abagande bari Abanyarwanda….Njye nireguje ako ngako."
Umushinjacyaha yanenze Karasira ko atarimo kuvuga ibiri mu kirego. Avuga ko Karasira yakoresheje imvugo itanya abantu, nko kuvuga ngo "u Rwanda ruracyaboshye", "Badutetsemo umureti tubabera igitambo".
Avuga kandi ko Karasira yavuze amagambo ko ibyakorwaga ku butegetsi bwa Habyarimana bidatandukanye n'ibikorwa n'ubutegetsi bw'ubu, ngo uretse ko kwa Habyarimana byakorwaga ku mugaragaro.
Karasira kandi yisobanuye ku magambo yashinjwe kuvuga ko mu nzego zikomeye za reta hahabwa akazi bamwe ndetse n'abakomoka ahantu hamwe kandi ko haba mu gisirikare no irushanwa rya Miss Rwanda rijyamo abafite uko bareshya.
Karasira yisobanuye avuga ko ibyo yabivuze ariko ko atigeze avuga ko hatoranywa abarebare cyangwa se abagufi, ati: "kuvuga ibyo mbona ntibigize icyaha".
Urukiko rumubajije icyo yashakaga kuvuga ku ndeshyo y'abo bakobwa, yasubije akoresheje urugero rw'ibyabereye ahandi.
Ati: "Perezida [Kagame] ahura n'abakorerabushake umwe yabajije Kagame ati 'nabujijwe kujya mu gisirikare kuko ndi mugufi'. Ubwo se kuki uwo wabajije atari mu rukiko. Ubwo bihuriye he n'amacakubiri?"
Iburanisha uyu munsi ryashoreje aho, biteganyijwe ko Karasira azakomeza kwiregura ku byaha aregwa mu minsi iri imbere.
src: BBC

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA