Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 09 Kamena 2025, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente.
Inama y’Abaminisitiri yaganiriye ku cyemezo cy’u Rwanda cyo ku wa 7 Kamena 2025, cyo kuva mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS), maze ishimangira ibi bikurikira:
Ntabwo byumvikana kandi ntibikwiriye ko ibihugu bigize ECCAS, birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), byiha uburenganzira bwo gukoresha nabi uwo Muryango mu nyungu zabyo bwite bigamije kurwanya igihugu biri kumwe muri uwo muryango. Nk’igihugu cyari giherutse kuyobora ECCAS (kuva muri Gashyantare 2023 kugeza muri Gashyantare 2024), Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) yishe ku mugaragaro amahame n’amategeko y’uwo Muryango, igamije kwanduza isura y’u Rwanda ndetse no kurushotora. Ibi bikaba byaramenyekanye ku mugaragaro ibihugu byose bigize ECCAS, ariko nta cyakozwe ngo bihagarare. Iyo mikorere mibi yangiza isura y’u Rwanda, yarakomeje no mu gihe cy’ubuyobozi bwasimbuye ubwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).
Intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), yari yaratangiye n’ubundi mbere y’uko DRC ifata ubuyobozi bwa ECCAS mu 2023, bityo rero iyo ntambara ntiyari ikwiye gushimangirwa mu byemezo biherutse gufatwa. Ni ngombwa kwibutsa ko igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ubwacyo cyatangije iyo ntambara ubwo cyagabaga ibitero ku baturage bacyo mu mpera z’umwaka wa 2021. Byongeye kandi, DRC ntacyo yafashije intara zayo z’Iburengerazuba maze zigarurirwa n’imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro irenga 200, igizwe n’iy’inyambere mu gihugu, ndetse n’iyaturutse mu mahanga, bikaba bigira ingaruka ku mutekano w’ibihugu by’abaturanyi.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), yagiye ikomeza gushyigikira no gutera inkunga umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, mu bikorwa byinshi bigamije guhungabanya u Rwanda, ibyo byose bikorwa harimo no kwirengagiza kubahiriza imyanzuro 20 y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ku Isi. Umwanzuro uheruka w’ako Kanama, ufite nimero 2773, ushinja Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) gutera inkunga no gushyigikira FDLR, ugasaba ko iyo nkunga ihagarara kandi uwo mutwe ushyigikirwa na Kinshasa ukarandurwa burundu. Gukorana n’umutwe wahawe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye, bihabanye n’amategeko, inshingano, n’ubufatanye mpuzamahanga.
Kugaba kenshi ibitero bikomeye byambukiranya umupaka no kurasa ku Rwanda bikozwe na FARDC ifatanyije na FDLR, kimwe n’ukwigamba kwa Perezida Tshisekedi wemeza ku mugaragaro ko intego ari uguhirika Leta y’u Rwanda, ibyo byose bihabanye n'ingingo ya 3 y’Amasezerano ya ECCAS yerekeye imibanire myiza y’ibihugu by’abaturanyi. Uburenganzira bw’ibihugu byose bigize ECCAS bugomba kubahirizwa uko bwakabaye mu buryo bungana, nta vangura.
DRC ikwiye kwita ku bibazo bikomeye by’imbere mu gihugu bimaze igihe, aho kwirirwa ishinja ibindi bihugu mu nama mpuzamahanga, ishaka kwihunza inshingano zayo.
U Rwanda ruzakomeza guharanira amahoro binyuze mu biganiro, no kugira uruhare rwuzuye mu nzira y’amahoro iyobowe n’Abanyafurika ndetse n’izindi gahunda zo guharanira amahoro ziriho zishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’Igihugu cya Qatar.
Inama y’Abaminisitiri yongereye gushimangira icyemezo cy’u Rwanda cyo kuva burundu mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS).
Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2025/2026.
Inama y’Abaminisitiri yemeje amavugururwa agamije kunoza imyigire mu mashuri yose ya Leta ndeste n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano, kugira ngo abanyeshuri bahabwe ubumenyi n’ubushobozi bibategurira gukomeza amasomo no guhatana ku isoko ry’umurimo.
Inama y’Abaminisitiri yemeje abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda bakurikira:
Abambasaderi:
Madamu Irene Vida Gala, Ambasaderi wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Brezil mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.
Bwana Gao Wenqi, Ambasaderi wa Repubulika ya Rubanda y’Ubushinwa mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.
Madamu AurĂ©lie Royet-Gounin, Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.
Madamu Nezha Alaoui M’Hammdi, Ambasaderi w’Ubwami bwa Maroc mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.
Bwana Casper Stenger Jensen, Ambasaderi w’Ubwami bwa Denmark mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.
Madamu Margaret Gaynor, Ambasaderi wa Ireland mu Rwanda, afite icyicaro i Kampala.
Abahagarariye Imiryango Mpuzamahanga:
Bwana Habtamu Fuje, Uhagarariye Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) mu Rwanda.
Madamu Katia Sorin, Uhagarariye Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Utabara imbabare mu Rwanda.
Prof. Nicaise Ndembi, Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Inkingo (IVI), Ibiro by’Akarere ka Afurika ibifite icyicaro i Kigali.
Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA