Twifashishije ubushakashatsi buheruka, Akarere ka Kayonza mu Rwanda niko gafite ubuso bunini kurusha utundi turere two mu gihugu, ni mu gihe kandi uturere twose tw’Intara y’Iburasirazuba turi muri 15 twa mbere tunini cyane.
Hari abantu benshi bagira urujijo ku karere kanini kurusha utundi mu Rwanda, ndetse hari na zimwe mu mbuga zo kuri Interineti ushakishirizamo amakuru ushaka kumenya akarere kanini mu Gihugu hakaza Akarere ka Nyagatare.
Ibi byatumye URUMURI MEDIA ishaka kumenya neza uko uturere turutanwa mu gihugu.
Ibiri muri iyi nkuru ni bimwe mu byashyizwe ku mbuga zemewe za interineti z’uturere, n’ibyavuye mu ibarura rusange rya 11 riheruka mu mwaka wa 2022.
Kayonza niko karere ka mbere mu gihugu gafite ubuso bwa Kilometerokare 1935, ni kamwe mu turere dufite inzuri nyinshi ndetse igice kinini cya Pariki y’Akagera kibarizwa muri Kayonza, ni akarere gatuwe n’abaturage 457,156
Akarere ka Nyagatare niko gakurikira mu bunini gafite ubuso bwa kilometerokare 1919, ni akarere ka kabiri mu gihugu gatuwe n’abaturage benshi nyuma ya Gasabo mu mujyi wa Kigali, ni akarere kandi gafite ibyanya bigari by’ubuhinzi n’ubworozi, n’igice kiri muri Pariki y’Akagera, niko karere ka mbere gafite inka nyinshi.
Utundi turere tuza mu myanya 10 ya mbere, harimo Gatsibo, Bugesera, Nyamasheke, Rutsiro, Kirehe, Nyamagabe, Nyaruguru na Karongi.
Kuri uru rutonde rw’uko uturere dukurikirana mu kugira ubuso bunini hari ikindi gitangaje cy’uko hari uturere tubiri dufite ubuso bungana utwo ni Gisagara na Ngororero, twose turi kuri Kilometerokare 679.
Urutonde rw'uko dukurikirana:
1. Kayonza 1935 Km2
2. Nyagatare 1919 Km2
3. Gatsibo 1583.3Km2
4. Bugesera 1337 Km2
5. Nyamasheke 1174 Km2
6. Rutsiro 1157.3 Km2
7. Kirehe 1118.5 Km2
8. Nyamagabe 1090 Km2
9. Nyaruguru 1010 Km2
10. Karongi 993 Km2
11. Rusizi 940.45 Km2
12. Ngoma 867.74 Km2
13. Gicumbi 829 Km2
14. Gakenke 704.06 Km2
15. Rwamagana 682 Km2
16. Gisagara 679 Km2
17. Ngororero 679 Km2
18. Nyanza 671.2 Km2
19. Kamonyi 655.5 Km2
20. Muhanga 647.7 Km2
21. Burera 644.5 Km2
22. Ruhango 626.8 Km2
23. Huye 581.5 Km2
24. Rulindo 567 Km2
25. Nyabihu 531.5 Km2
26. Musanze 530.2 Km2
27. Gasabo 430.30 Km2
28. Rubavu 388.3 Km2
29. Kicukiro 166.7 Km2
30. Nyarugenge 134 Km2

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA