Niyigena Marcella wo mu karere ka Kayonza akomeje kugaragaza urukundo rw'ibikorwa byo kurengera ibidukikije, abinyujije mu gukangurira no kwigisha abiganjemo urubyiruko n'abana bari mu mashuri akamaro ko kubungabunga ibidukikije no kubishyigikira mu buryo burambye.
Nyuma yo guhabwa amahugurwa yo kurengera ibidukikije no guhangana n'imihindagurikire y'ikirere yateguwe n'Umuryango 'We Got Your Back', Niyigena kuri ubu yatangije gahunda yo gutera ibiti ahereye mu bigo by'amashuri.
Nk'umwe muri ba ambasaderi b'abakobwa mu barenga 150, yafashije abanyeshuri 150 gutera ibiti 300, bubaka uturima tw'igikoni 15 hagamijwe kurandura ikibazo cy'imirire mibi aho batuye.
Usibye ibi bikorwa, Niyigena yagize uruhare mu gutegura urugendoshuri rw'abanyeshuri 90 batemberera muri Pariki y'Igihugu y'Akagera; bakarushaho gusobanukirwa isano ibimera n'inyamaswa bifitanye.
Nk'uko byemezwa n'Umuryango We Got Your Back abereye ambasaderi mu karere ka Kayonza, Niyigena yatumye hatangira amatsinda y'ibidukikije (Environmental Clubs) mu bigo by'amashuri umunani, akaba akomeje kandi ubukangurambaga yifashishije umuganda, n'imbuga nkoranyambaga.
Niyigena avuga ko ari amahirwe akomeye nk'umukobwa w'urubyiruko guhabwa umwanya akagira uruhare mu bikorwa byo guteza imbere ibidukikije, ndetse bikaba byavamo amahirwe y'umurimo.
Uyu mukobwa akomeza ashishikariza abakiri bato, abagore n'urubyiruko bagenzi be gutinyuka bagatera ikirenge mu cye, bityo bakarushaho guteza imbere ibidukikije no guhangana n'ingaruka z'iyangirika ryabyo.
We Got Your Back, ni umuryango utegamiye kuri Leta, ukora ibikorwa bitandukanye byibanda ku guteza imbere imibereho y'abana n'urubyiruko by'umwiharuko ruva mu miryango y'amikoro adahagije, binyuze mu kwihangira imirimo no kurengera ibidukikije.
Muri gahunda z'uyu muryango ukorera mu turere twose tw'igihugu, harimo iyo kurengera ibidukikije ifite umushinga wiswe Green Rising, iyi gahunda igamije gufasha abana n'urubyiruko kwiteza imbere. Ni naho abakorerabushake barimo Niyigena begera abaturage mu ngeri zitandukanye bakigishwa, ndetse bakanakora ibikorwa birimo gutera ibiti n'ibindi.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA