Mu Rwanda harabarurwa abantu 15 bafite imishinga minini bari gukora bifashishije ubwenge buhangano buzwi nka AI (Artificial Intelligence). Ni imishinga yitezweho gukemura ibibazo bikomeye bikiri mu rwego rw’ubuhinzi, ubuzima n'imiturire.
Iyi mishinga itandukanye irimo n'iyo kurengera ibidukikije, irimo gukorerwa muri Laboratwari y’ubwenge buhangano iri muri Koleje ya Siyanse na Tekinoloji ya Kaminuza y’u Rwanda.
Guhera ku wa Kane, i Kigali hateraniye inama y’ihuriro rya za Kaminuza zo muri Australia n’Umugabane wa Afurika irebera hamwe uko urwego rw’uburezi by’umwihariko amashuri makuru na za Kaminuza rwakongera imbaraga mu mikoreshereze y’ubwenge buhangano, mu korohereza abarimu n’abanyeshuri gukora ubushashatsi, kuvumbura guhanga udushya.
Ibi Kaminuza y’u Rwanda yarabitangiye, ariko ngo yanafashe ingamba zo kurinda ko bwakoreshwa mu buryo bubi, nk’uko byatangajwe na Prof Kayihura Muganga Didas uyiyobora.
Muri iyi nama, impuguke, abashakashatsi, abarimu, abashyiraho ingamba n’abandi baturutse mu bihugu bitandukanye, barimo kurebera hamwe uko ubwenge buhangano (AI) bwakwifashishwa mu kongerera imbaraga urwego rw’uburezi, mu kunoza uburyo ubuhinzi bukorwamo ku buryo butanga umusaruro uruse uboneka ubu, urwego rw’ubuzima narwo rwukabwifashisha mu gutahura indwara n’ibyorezo bigenda byaduka, mu gusuzuma neza ndetse no kubonera ibisubizo ibibazo bisanzwe bibangamiye ubuvuzi.
Src: RBA

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA