AMAKURU AHERUKA

Mu Rwanda: Ibiciro ku isoko byazamutseho 6.5% muri Werurwe 2025

Itumbagira ry'ibiciro ku masoko yo mu gihugu ni kimwe mu bibazo bihangayikishije byibasira ubukungu, ahanini bituma imibereho ikomeza kuba mibi iyo hadafashwe ingamba zihuse.


Ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye ku masoko yo mu Rwanda byazamutseho 6,5% muri Werurwe 2025, bivuye kuri 6,3% muri Gashyantare.


Raporo nshya y’ibiciro ku masoko 'Customer Price Index', yashyizwe ahabona n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, ku wa Kane tariki 10 Mata 2025, yerekana ko mu kwezi gushize kwa Werurwe ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6,4% ku mwaka mu gihe ubaze ku kwezi ho byazamutseho 2,4%.


Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kivuga kandi ko ibiciro by’inzu zo guturamo, amazi, umuriro, gaze n’ibindi bikomoka kuri peteroli byazamutse ku kigero cya 2,6% ubaze ku mwaka mu gihe ku kwezi ho byazamutse ku kigero cya 0,2%.


Ibiciro by’ingendo byiyongereyeho 12% ku mwaka mu gihe ku kwezi ho byiyongereyeho 1,3%. Ibiciro bya za resitora n’amahoteli byiyongereyeho 14,1% ku mwaka ariko ku kwezi byiyongera kuri 2,3%.


Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda cyatangaje igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi kwa Werurwe 2025. Igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi.


Ibiciro mu mijyi


Mu kwezi kwa Werurwe 2025, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 6,5% ugereranyije na Werurwe 2024. Ibiciro mu kwezi kwa Gashyantare 2025 byari byiyongereyeho 6,3%.


Ibiciro byiyongereye cyane bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 6,4%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 12% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 14,1%.


Raporo y'iki kigo ikomeza ivuga ko ugereranyije Werurwe 2025 na Werurwe 2024, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 5,8%.


Hanyuma wagereranya Werurwe 2025 na Gashyantare 2025 ho ugasanga ibiciro byariyongereyeho 1,3%. Bigatangazwa ko iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2,4%.


Ibiciro mu byaro


Mu kwezi kwa Werurwe 2025, ibiciro mu byaro byiyongereyeho 3,9% ugereranyije na Werurwe 2024. Ni mu gihe ibiciro mu kwezi kwa Gashyantare 2025 byari byiyongereyeho 2,2%.


Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kwa Werurwe 2025 nk'uko Raporo yasohowe ibisobanura, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2,3% n’ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 6,5%.


Ugereranyije Werurwe 2025 na Gashyantare 2025, ibiciro byiyongereyeho 2,2%. Iri zamuka rikaba ryaratewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,2%.


Ibiciro bikomatanyirijwe hamwe (mu mijyi no mu byaro)


Mu kwezi kwa Werurwe 2025, ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 4,9% ugereranyije na Werurwe 2024.






Comments