AMAKURU AHERUKA

Nyarugenge: RIB yafunze abakekwaho uburiganya bwa Miliyoni 70


Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha 'RIB' rwafunze Mungaruriye Eric n’abafatanyacyaha be babiri ari bo Beneyo Jean Norbert na Iradukunda Aliane bakurikiranyweho gushakira inyungu ku bandi hakoreshejwe uburiganya hamwe n'iyezandonke.


Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Mungaruriye yafunguje ibigo by’ubucuruzi (company) byizeza abantu kubashakira akazi muri serivisi zitandukanye ariko babanje kwishyura amafaranga bikarangira nta kazi babonye.

Iperereza kandi rigaragaza ko bafashwe bamaze kwakira agera kuri 70,000,000 Frw bakuye muri ubwo buriganya.


Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Werurwe 2025, nibwo RIB yabitangaje, ivuga ko abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.


RIB iributsa abaturarwanda bose cyane cyane abashaka akazi kujya bashishoza, kugira amakenga ku babizeza akazi, no gushakisha amakuru y’ukuri ku kazi bashaka mbere yo gutanga amafaranga yabo.

Comments