AMAKURU AHERUKA

Ntibisanzwe: Imbwa yarashe nyirayo imusanze asinziriye

Polisi yatangaje ko umugabo wari utuye ahitwa i Memphis muri Leta ya Tennessee 'USA', yarashwe isasu n'imbwa ye yasimbukiye ku buriri, aho yari aryamanye n'inshuti ye y'umukobwa igafata imbarutso y'imbunda irimo amasasu. 


Biravugwa ko ibi byabaye ku wa Mbere, aho imbwa yafashwe mu mbarutso y'imbunda maze irasa nyirayo, ndetse iranamukomeretsa bikomeye, ahita ajyanwa kwa muganga.


Raporo y’ibyabaye nk'uko yatangaje na Polisi, ivuga ko imbwa iri mu kigero cy'umwaka umwe, yari isanzwe ikina cyane ku buryo yageraga no mu buriri. Gusa ariko ngo ibyabaye byari impanuka.


Ubusanzwe ni gake usanga inyamaswa zirasa abantu. Aho imyaka ibiri ishize imbwa irashe ikanica umusore w’imyaka 30 i Kansas nyuma yo gukandagira ku mbunda yifashishwaga mu guhiga.


Muri 2018, umusaza w'imyaka 51 ukomoka muri Lowa nawe yarashwe ukuguru n'imbwa arakomereka.


Ibiro ntaramakuru Fox 13 byavuze ko ubwo imbwa yarasaga, umugabo n'umukobwa bari basinziriye basize imbunda hafi yabo. Abantu bakaba bagirwa inama yo kwirinda kwiyegereza intwaro mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Comments