AMAKURU AHERUKA

Huye: Umugabo akurikiranyweho gukubita ishoka umugore we

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 47 utuye mu kagari ka Kiruhura, umurenge wa Rusatira, mu karere ka Huye ukekwaho kuba yarashatse kwica umugore we w’imyaka 43 amukubise ishoka mu mutwe. 


Icyaha akurikiranyweho yagikoze ku itariki ya 18 Werurwe 2025 mu gihe cya saa munani z’ijoro.  


Inkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru, ivuga ko mu ibazwa rye, uregwa yemeye icyaha; agasobanura ko yamukubise ishoka mu mutwe inshuro ebyiri.


Uregwa akomeza asobanura ko yasanze umugore we aho yari aryamye mu ruganiriro, nyuma yo gutongana bapfuye ko yari amubwiye ko atazajyana nawe gusarura imyaka no kuba yari yamusize mu kabari anywa inzoga yanze gutaha. 


Icyaha akurikiranyweho cy’ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cy’imyaka 25 hashingiwe ku ngingo ya 21 n’107 z’ Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Comments