AMAKURU AHERUKA

John Rwangombwa wari Guverineri wa BNR yasimbujwe Soraya Hakuziyaremye


Perezida Paul Kagame, ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112, yakoze amavugurura muri Banki Nkuru y'Igihugu.


Itangazo ryavugaga ko none ku wa 25 Gashyantare 2025, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi bakurikirira muri Banki Nkuru y’u Rwanda.


Abashyizwe mu myanya harimo madamu Soraya Hakuziyaremye, wahawe inshingano zo kuba Guverineri mukuru.


Soraya Hakuziyaremye asimbuye John Rwangombwa wari umaze igihe muri izi nshingano.


Ni mu gihe kandi Dr. Justin Nsengiyumva yagizwe Guverineri Wungirije.

Madamu Soraya Hakuziyaremye, ni we mugore wa mbere uyoboye Banki Nkuru y'u Rwanda mu myaka irenga 60 imaze ishinzwe. Yasimbuye John Rwangombwa wayoboraga iyi Banki kuva muri 2013. 


Soraya yari asanzwe kandi ari Visi Guverineri. Uyu mwanya we ukaba wahawe Dr. Justin Nsengiyumva wigeze kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Uburezi. 

Comments