Bienvenue Redemptus wamenyekanye cyane kuri Televiziyo Rwanda yatangaje ko yongeye kugaruka mu itangazamakuru, aho yafunguye umuyoboro kuri YouTube azajya anyuzaho amakuru ndetse n’ibiganiro.
Uyu munyamakuru wari warigaruriye abantu benshi kuri Televiziyo y’Igihugu bitewe n’uburyo bwihariye yasomagamo amakuru, yahishuye ko n’ubwo yari yarasezeye itangazamakuru ariko atigeze arijya kure.
Bienvenue Redemptus wakoreye televiziyo imyaka irenga 10, avuga ko ibyo ari gukora muri Leta nyuma yo gusezera kuri RBA mu mwaka wa 2021 n’ubundi bifite aho bihuriye n’itangazamakuru ndetse n’itumanaho.
Nyuma y’uko hari benshi bamubazaga aho yagiye n’ibyo arimo, yafashe icyemezo cyo gufungura umuyoboro awita Bienvenue Redemptus TV (BRTV). Ikazibanda ku ngeri z’amakuru menshi agezweho kandi afitiye akamaro abaturage.

Nagaruke kbx byari bikwiriye ko yongera kujya atugezaho amakuru
ReplyDelete