![]() |
| Nelly Mukazayire - Minisitiri mushya wa Siporo mu Rwanda |
Nelly Mukazayire yavutse mu 1982, ni impuguke mu by’ubukungu akaba yarabaye umuyobozi wungirije wa RDB guhera muri Werurwe 2023.
Yabaye kandi umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, Rwanda Convention Bureau.
Yabaye umuyobozi mukuru wungirije mu biro bya Perezida wa Repubulika.
Mbere y’uko Mukazayire agera mu biro bya Perezida, yabaye umushakashatsi wa politiki mu ishami ry’ubukungu mu biro bya Minisitiri w’Intebe.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bukungu ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu micungire ya Politiki y’Ubukungu.
Kuwa Gatatu tariki ya 11 Nzeri 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yamuhaye inshingano nshya amugira Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Nelly Mukazayire kandi Minisitiri wa Siporo tariki ya 20 Ukuboza 2024 asimbuye Nyirishema Richard wari kuri uwo mwanya kuva muri Kanama 2024.
Soma izindi nkuru bijyanye
https://urumurinews.blogspot.com/2024/12/umunyamakuru-evelyne-umurerwa-wa-rba-ni.html

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA